25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Trump, Elon Musk, Bilgates Amwe mumazina akomeye munyandiko zabanyabyaha muri Amerika

spot_img

Minisiteri y’Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze inyandiko nini zigizwe na paji zisaga miliyoni eshatu, amafoto arenga ibihumbi 180 n’amashusho agera ku 2000, zigaruka ku rubanza n’ibikorwa bya Jeffrey Epstein, umuherwe wamenyekanye cyane kubera ibyaha byo gucuruza no gusambanya abana.

Izi nyandiko zashyizwe ahagaragara ku busabe bw’ubutabera, zikubiyemo ibiganiro, ubutumwa n’andi makuru agaragaza imibanire Epstein yari afitanye n’abantu bakomeye mu by’imari, politiki n’ikoranabuhanga ku rwego mpuzamahanga.

Mu mazina yagaragaye harimo , Donald Trump, umuherwe Elon Musk na Bill Gates washinze Microsoft.

Donald Trump yemeye ko yigeze kugirana ubushuti na Jeffrey Epstein, ariko avuga ko batigeze bakomeza umubano wabo ndetse ko atigeze amenya ibyaha Epstein yakoraga bijyanye n’ihohotera rishingiye ku ishimishamubiri no gusambanya abana. Trump ahakana kandi uruhare urwo ari rwo rwose muri ibyo byaha, anavuga ko nta bimenyetso byigeze bimushinja.

Elon Musk na we yagaragaye muri izi nyandiko binyuze mu butumwa bwa email yahererekanyije na Epstein mu mwaka wa 2013. Muri ubwo butumwa, Epstein yabazaga Musk ku bijyanye n’ibirori byategurwaga ku kirwa cye, aho byavugwaga ko hakorerwaga ibyaha bikomeye. Mu Ugushyingo 2013, Epstein yabajije Musk abantu azakenera ko kajugujugu ibajyana kuri icyo kirwa, Musk amusubiza ko ari umugore we wenyine. Gusa, izi nyandiko zigaragaza ko uru rugendo rutigeze rubaho, kandi Musk nta cyaha ashinjwa.

Bill Gates na we yagaragaye muri izi nyandiko, aho havugwa ko yari inshuti ya Epstein. Hari ubutumwa bivugwa ko bugaragaza ko Epstein yaba yaratanze umukobwa w’Umurusiya kuri Gates, bikavugwa ko yamwanduje indwara. Muri ubwo butumwa, Gates asabwa imiti kugira ngo atanduza Melinda Gates, wari umugore we icyo gihe.

Gusa, umuvugizi wa Bill Gates yavuze ko ayo makuru ari ibihuha bidafite ishingiro, ashimangira ko Epstein yaba yaranditse ubwo butumwa agamije guharabika Gates.

Jeffrey Epstein yakatiwe n’inkiko mu mwaka wa 2008 igihano cy’amezi 18 y’igifungo, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gushaka gusambanya umwana w’imyaka 14 no gukoresha imibonano mpuzabitsinda ku gahato. Mu 2019 yongeye gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo gucuruza abana hagamijwe kubasambanya, apfira muri gereza nyuma yo kwiyahura, nubwo urupfu rwe rwakomeje guteza impaka.

Izi nyandiko nshya zikomeje gukurura impaka n’ibibazo byinshi ku mibanire Epstein yari afitanye n’abantu bakomeye, ndetse n’uruhare rushoboka rw’abantu bafite imbaraga mu gufasha cyangwa guhisha ibikorwa bye.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles