25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Uwera Jean Maurice yiyemeje monetisation y’imbuga nkoranyambaga

spot_img

Uwera Jean Maurice wagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yatangaje ko guhabwa izi nshingano byamutunguye cyane ku buryo yaraye adasinziriye, anagaragaza ko imwe mu ntego ze zikomeye ari ugushyira imbaraga mu kuba imbuga nkoranyambaga zakwinjiriza abakoresha bazo amafaranga mu Rwanda.

Ni icyemezo cyafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama 2026, iyobowe na Perezida Paul Kagame. Iyo Nama yemeje Uwera Jean Maurice nk’Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije, asimbuye nyakwigendera Alain Mukuralinda witabye Imana mu ntangiriro z’umwaka wa 2025.

Aganira na radiyo SK FM, Uwera Jean Maurice usanzwe ari Umuyobozi Mukuru (Managing Director), yavuze ko inkuru yo guhabwa izi nshingano yayimenye mu buryo butunguranye. Ati: “Biza bitunguranye kuko guhabwa inshingano zo ku rwego rw’igihugu si ibintu byoroshye. Nasomye imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri ngeze hafi y’ibitaro bya Kibagabaga, maze telefoni zitangira guhamagara cyane.”

Yakomeje avuga ko yabanje gushima Imana n’Umukuru w’Igihugu wamugiriye icyizere, ariko akavuga ko uburemere bw’inshingano ze yabwumvise neza mu ijoro, bituma abura ibitotsi.

Mu nshingano ze nshya, Uwera Jean Maurice yavuze ko azashyira imbaraga mu itumanaho rihuza Leta n’abaturage, aho ubutumwa bwa Leta bugera ku baturage ndetse n’ibitekerezo by’abaturage bikagera kuri Leta binyuze mu nzira zitandukanye zirimo n’ikoranabuhanga. Ati: “Ni ukurwanira ko icyo Leta ishaka kubwira abaturage gitambuka, ariko kandi n’icyo abaturage bashaka kubwira Leta na cyo kigatambuka.”

Yongeyeho ko kimwe mu bintu azibandaho cyane ari ubuvugizi bugamije ko imbuga nkoranyambaga zagirwa monetized mu Rwanda, bityo urubyiruko n’abandi bazikoresha bakabona aho binjiza. Yagize ati: “Ntawe udakeneye ko urubyiruko rwacu rubona amahirwe yo kwinjiza. U Rwanda rufite interineti yihuta kandi ihendutse ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere, iki ni cyo gihe cyo gutangira kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga.”

Uwera Jean Maurice yavuze ko n’ubwo atari ibintu byagerwaho ako kanya, azaganira n’inzego zibishinzwe hagamijwe gushaka ibisubizo byafasha Abanyarwanda kungukira ku ikoranabuhanga rigezweho.

Yasoje avuga ko n’ubwo azatera ikirenge mu cya Alain Mukuralinda, azakora inshingano ze mu buryo bwe bwihariye, ashingiye cyane ku itumanaho rinoze, ryumvikana kandi rigera ku baturage mu gihe gito.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles