21 C
Kigali
Tuesday, August 18, 2026

Yampano yavuze ko Vava yamusenyeye ubuzima mbere yo kujyanwa muri RIB

spot_img

Mbere yo kugera ku cyicaro cya RIB i Kanombe, Yampano yabanje gushyira hanze amashusho agarukamo ku bibazo amaze igihe afitanye na Vava, umugore bari basanzwe bakundana.

Ibi yabikoze nyuma y’uko Vava na we yari amaze iminsi agaragaza ibimenyetso avuga ko byatewe n’ihohoterwa yakorewe, birimo ibikomere ku mubiri, izuru ryakomerekejwe ndetse n’inkuru yo kugongwa n’imodoka.

Mu mashusho yasangije abantu ku mbuga nkoranyambaga, Yampano yavuze ko kuva Vava yinjiye mu buzima bwe ibintu byose byahise bihinduka, avuga ko yamuteje ibibazo byinshi ndetse bikarangiza ituze yari afite.

Yavuze ko yamwambuye amahoro, akamwiba ibintu byo mu rugo ndetse akamuca kure y’inshuti n’abagize umuryango we.

Yampano yavuze ko n’ababyeyi be bageze aho batongera kugera iwe kubera amakimbirane yakundaga kuba hagati yabo.

Yanagarutse ku bijyanye n’inda avuga ko Vava yakuyemo inshuro eshatu mu gihe cy’umwaka umwe gusa, ndetse avuga ko hari indi nda ishobora no gukurwamo.

Mu magambo ye yagize ati: “Yari yarafashe icyemezo cyo kuzajya anshinja no kunjyana mu mategeko. Mu gihe gito cyane yakuyemo inda eshatu, kandi n’indi irashobora gukurwamo.”

Yakomeje avuga ko ubuzima bwe bwahindutse akavuyo kubera ayo makimbirane, ndetse ko abantu benshi bari bamwegereye bagiye bamwigaruraho kubera ibyo bibazo.

Nubwo Yampano yavuze ibyo byose yiregura, uruhande rwa Vava rwo rwakomeje gutanga ibimenyetso bivuga ko yakorewe ihohoterwa rikomeye.

Mu kiganiro cya live cyatambutse kuri Godfather, Vava yerekanye amafoto agaragaza ibikomere byinshi ku mubiri, harimo n’izuru rye ryangiritse nyuma yo kurumwa.

Yanagaragaje ubutumwa avuga ko yohererejwe na Yampano, bumutera ubwoba ko ashobora kumwica cyangwa akiyahura mu gihe yaba amutanzeho ikirego.

Hari kandi amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Yampano ari gukoresha ibiyobyabwenge, ibintu byakuruye impaka nyinshi hagati y’abakoresha izi mbuga.

Vava yavuze kandi ko hari igihe yasohowe mu modoka na Yampano nyuma akaza no kugongwa nkana, ibintu yavuze ko byamusigiye ihungabana rikomeye.

Kugeza ubu, nta makuru arambuye aratangazwa n’inzego zibishinzwe ku by’aya makimbirane, gusa iyi nkuru ikomeje gukurikirwa cyane n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga no mu myidagaduro yo mu Rwanda.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles