Amakuru yavuzwe ku isibwa ry’indirimbo za Kendrick Lamar ku mbuga nka YouTube, Apple Music na Tidal koko yavugishije benshi ku wa 11 Gicurasi 2026. Raporo zitandukanye zagaragaje ko alubumu GNX, indirimbo euphoria, ndetse n’amashusho ya Not Like Us na luther byaburiwe irengero mu gihe gito mbere yo kongera kugaruka.
Mu byagaragaye nyuma y’aho ibi bihangano bisubijweho, harimo impinduka ku makuru y’uburenganzira (licensing metadata), aho amagambo agaragaza ko indirimbo ziri “under exclusive license to Interscope” ngo yakuweho ku zimwe muri zo. Ibi byatumye bamwe bakeka ko Kendrick yaba ari gukora impinduka mu micungire y’uburenganzira bw’umuziki we cyangwa mu masezerano ye n’abafatanyabikorwa. Ariko kugeza ubu nta tangazo rasmi riratangazwa na Kendrick Lamar cyangwa.
Hari kandi abakomeje guhuza ibi n’intambara y’amagambo hagati ya Kendrick Lamar na Drake, cyane cyane ko Drake ateganya gusohora alubumu ICEMAN ku wa 15 Gicurasi 2026. Ku mbuga nka Reddit, abafana benshi bavugaga ko ibi bishobora kuba ari uburyo bwo gutegura indi “beef” cyangwa ibikorwa bishya bijyanye n’izo ndirimbo zakunzwe cyane nka Not Like Us na euphoria.
Ikindi cyakuruye impaka ni uko amashusho yasubijwe kuri YouTube yari afite views nshya zitangirira kuri zeru. Ibi byatumye bamwe bakeka ko habayeho kuvugurura metadata cyangwa gukuraho imibare itizewe yaba yarazamuwe na bots.

Nubwo abantu benshi batanze ibitekerezo bitandukanye, kugeza ubu nta gihamya yemeza impamvu nyayo y’ibi byabaye iratangazwa ku mugaragaro. Icyakora, indirimbo n’amashusho byinshi byari byasibwe byaje kongera kuboneka nyuma y’igihe gito, abafana bakomeza kubireba no kubyumva nk’ibisanzwe.



