Tariki ya 11 Gicurasi 1981 ni bwo Isi yatakaje umwe mu bahanzi bakomeye batigeze bibagirana mu mateka y’umuziki, Bob Marley. Nubwo yitabye Imana afite imyaka 36 gusa, imyaka 45 irashize agiye ariko umuziki we, ubutumwa bwe ndetse n’izina rye bikomeje kubaho no gukundwa n’abatari bake hirya no hino ku Isi.
Bob Marley wamamaye nk’Umwami wa Reggae, yavukiye mu gace ka Nine Mile muri Jamaica tariki ya 6 Gashyantare 1945, mu mazina ye nyakuri ya Robert Nesta Marley. Yatangiye umuziki akiri muto mu myaka ya 1960, aza kuzamura injyana ya Reggae ayigeza ku rwego mpuzamahanga, aho yahindutse umwe mu bahanzi bafite uruhare rukomeye mu guhindura amateka y’umuziki ku Isi.
Uyu muhanzi ntiyari azwi gusa kubera amajwi n’injyana byihariye, ahubwo yari azwi cyane kubera ubutumwa bukomeye yashyiraga mu ndirimbo ze. Yavugaga ku mahoro, urukundo, ubumwe, ukwishyira ukizana no kurwanya akarengane, ibintu byatumye afatwa nk’ijwi ry’abaharanira ukuri n’ubutabera.
Bob Marley yari umwe mu bakurikizaga imyemerere ya Rastafari, kandi yakundaga kuvanga ubutumwa bwa Pan-Africanism n’inyigisho za Gikristu mu muziki we. Yizeraga ko umuziki ufite imbaraga zo guhuza abantu no guhindura Isi.
Mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo One Love, No Woman, No Cry, Buffalo Soldier ndetse na I Shot the Sheriff. Izi ndirimbo kugeza n’uyu munsi ziracyumvwa cyane kandi zigakomeza gusiga ubutumwa bukora ku mitima ya benshi.
Mu mwaka wa 1977 ni bwo abaganga basanze Bob Marley arwaye kanseri y’uruhu (melanoma) yari yaratangiye munsi y’urutoki runini rw’ikirenge cy’iburyo. Abaganga bamusabye guca urwo rutoki kugira ngo indwara idakomeza gukwira mu mubiri, ariko bivugwa ko yabyanze kubera imyizerere ye ya Rastafari ndetse no gutinya ko byamugiraho ingaruka mu muziki.
Nyuma y’igihe, iyo kanseri yakomeje gukwira mu bihaha no mu bwonko, ubuzima bwe bugenda buzahara. Mu minsi ye ya nyuma yashatse ubuvuzi mu Budage mbere yo kujyanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari arembye cyane.
Tariki ya 11 Gicurasi 1981 ni bwo Bob Marley yaguye mu bitaro bya Cedars of Lebanon Hospital i Miami muri Florida. Urupfu rwe rwababaje abantu benshi ku Isi yose, cyane cyane abakundaga umuziki we n’ubutumwa bwe.
Amagambo ye ya nyuma yakomeje kwamamara cyane no gusigara mu mitima ya benshi. Bivugwa ko yabwiye umuhungu we Ziggy Marley ati: “Money can’t buy life”, bishatse kuvuga ngo “Amafaranga ntiyagura ubuzima.”
Bob Marley yashyinguwe iwabo muri Jamaica hamwe na Bibiliya, gitari ye ndetse n’urumogi, ibintu byasemburaga imyemerere ye ya Rastafari n’ubuzima yabagamo.
Igitaramo cya nyuma cya Bob Marley yagikoze tariki ya 23 Nzeri 1980 muri Stanley Theater i Pittsburgh muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mbere y’uko uburwayi bwe bukomera cyane.

Nubwo amaze imyaka 45 atabarutse, Bob Marley akomeje kuba umwe mu bahanzi bafite uruhare rukomeye mu mateka y’umuziki ku Isi. Umuziki we uracyafasha benshi kubona ihumure, amahoro n’imbaraga zo gukomeza ubuzima.
Kugeza uyu munsi, Bob Marley afatwa nk’ikimenyetso cy’amahoro, ukwishyira ukizana no kurwanya akarengane, aho ubutumwa bwe bukomeje kubaho binyuze mu ndirimbo zakomeje kurenga ibisekuru n’imbibi z’Isi.



