25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Davido Yahungabanije Abafana Be Nyuma yo Gutangaza Ikiruhuko Mu Muziki

spot_img

Umuhanzi wo muri Nigeria David Adeleke wamenyekanye nka Davido, yatangaje ko afashe ikiruhuko kitazwi igihe kizamara mu muziki.

Mu kiganiro aherutse gukora kuri livestream hamwe na Davrel, uyu muhanzi uzwi nka OBO yabwiye abafana be ko badakwiye gutegereza indirimbo nshya ze vuba, kuko ari mu kiruhuko cy’umuziki (musical break).

Davido yavuze ko adakeneye gusohora indirimbo nshya kugira ngo akomeze kuba icyamamare mu ruganda rw’umuziki, avuga ko indirimbo ze zikomeje gutegeka playlists z’utubari n’ahandi hacurangirwa umuziki.

Davido
Ikiruhuko kirekire cya davido cyateye agahinda abafana be

Yagize ati:“Reka kumbaza igihe nzasohorera indirimbo nshya. Ndi mu kiruhuko cy’umuziki. Nk’uko nabivuze, niba ugiye muri club ubungubu, indirimbo 10 muri 20 zicurangwa ni izanjye. Bivuze ko ndi mu kiruhuko cy’umuziki.”

Davido yanagize icyo avuga ku marushanwa y’iteramakofe ahuza ibyamamare muri Nigeria, avuga ko ari igitekerezo cyiza kandi gishimishije.Yagize ati:“Nishimiye cyane iri rushanwa ry’iteramakofe ry’ibyamamare. Ni iterambere ryiza.”

Ikinyamakuru Daily Post cyibukije ko streamer wamamaye Cater Efe aherutse gutsinda Portable wari usanzwe ari nyampinga w’aya marushanwa y’iteramakofe hagati y’ibyamamare muri Nigeria.Nyuma yo gutsindwa, Portable yavuze ko bamwe mu bahanzi bagenzi be batamushyigikiye, anavuga ko benshi muri bo batamukunda.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles