19.3 C
Kigali
Monday, August 17, 2026

Ariel Wayz Arasaba kongera ibihangano bihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

spot_img

Umuhanzikazi Uwayezu Ariel yasabye abahanzi bagenzi be gushyira imbaraga mu guhanga ibihangano bifite ubutumwa bwo guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe u Rwanda n’Isi bari mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32. Yavuze ko ubuhanzi bushobora kugira uruhare rukomeye mu gufasha abarokotse mu isanamitima no gukomeza kubaka sosiyete ishingiye ku bumwe n’amahoro arambye.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Ariel Wayz yagaragaje ko urubyiruko rukwiye kugira uruhare rufatika mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ashimangira ko ari rwo mbaraga z’ahazaza h’Igihugu. Yagize ati: “Muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubutumwa nagenera urubyiruko mbere na mbere ni ukubasaba ko twashyira hamwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera hose.”

Yakomeje ashimangira akamaro ko kumenya amateka, agaragaza ko ari imwe mu ntwaro zikomeye zo kurwanya ibitekerezo bibi byashora u Rwanda mu icuraburindi. Yavuze ko kwiga amateka y’Igihugu bifasha urubyiruko kumenya aho rwavuye no kumenya aho rujya, bityo bikarufasha kwirinda icyatuma Jenoside yakongera kubaho.

Uyu muhanzikazi kandi yagarutse ku ruhare rwe nk’umuhanzi mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, agaragaza ko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga ari imwe mu nzira zifasha gutanga amakuru y’ukuri no guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko afite inshingano zo gukoresha izo mbuga atanga ubutumwa bwubaka, bufasha abantu kumenya ukuri ku mateka y’u Rwanda.

Ariel Wayz yanasabye abahanzi bagenzi be kongera imbaraga mu guhanga ibihangano bifite ubutumwa bwubaka, cyane cyane ibihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko umuziki n’ubuhanzi muri rusange bifite imbaraga zikomeye mu guhindura imitekerereze y’abantu no kubaka sosiyete irangwa n’ubumwe n’isanamitima.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles