Umugore utatangajwe amazina uzwi nka “Jane Doe” yajyanye mu nkiko sosiyete ya OpenAI, ayishinja kutagira uruhare ruhagije mu gukumira ikoreshwa nabi rya porogaramu yayo ya ChatGPT, ryamukoresherejwe mu kumuhoza ku nkeke no kumutesha agaciro.
Uyu mugore avuga ko uwahoze ari umukunzi we w’imyaka 53, ukomoka mu gace ka Silicon Valley kazwi cyane mu by’ikoranabuhanga, yakoresheje ChatGPT mu guhimba inyandiko z’ibinyoma zisa n’izakozwe n’abaganga, zigaragaza ko afite ibibazo byo mu mutwe.
Nk’uko ikirego kibigaragaza, izi nyandiko zoherejwe ku bagize umuryango wa Doe, inshuti ze ndetse n’umukoresha we, mu mugambi wo kumusebya no kumwangiriza izina. Uretse ibyo, uyu mugabo yakomeje kumukurikirana no kumutera ubwoba, ibintu byatumye abaho mu bwigunge n’ihungabana rikomeye.
Doe akomeza avuga ko yagiye yoherezwa ubutumwa burimo iterabwoba, ndetse n’amafoto (screenshots) y’ibyo uyu mugabo yashakishaga kuri ChatGPT birimo amagambo ateye ubwoba ajyanye n’urugomo.
Mu Nyakanga 2025, Doe yasabye uyu mugabo gushaka ubufasha bw’abaganga b’inzobere mu buzima bwo mu mutwe, ariko bivugwa ko yakomeje gushukwa n’ibisubizo bya ChatGPT byamwemezaga ko ameze neza.
Ikirego kivuga ko nubwo OpenAI yari ifite ibimenyetso by’imyitwarire iteje akaga kuri konti y’uyu mugabo, harimo no kuyihagarika by’igihe gito muri Kanama 2025, yongeye kuyifungura nyuma y’umunsi umwe gusa.
Byaje kurangira muri Mutarama 2026 uyu mugabo atawe muri yombi, akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo iterabwoba ryo guturitsa igisasu no gukubita no gukomeretsa. Nyuma byagaragaye ko adafite ubushobozi bwo kuburana, ajyanwa mu kigo cyita ku buzima bwo mu mutwe.
Kuri ubu, Jane Doe arasaba urukiko gutegeka OpenAI gufunga burundu konti y’uyu mugabo, mu rwego rwo kwirinda ko yakongera kumuhohotera mu gihe azaba asubiye mu buzima busanzwe.

Abanyamategeko ba Doe bavuga ko uru rubanza rushobora kuba intangiriro y’impinduka mu mategeko agenga ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), cyane cyane ku bijyanye n’uruhare rw’ibigo birikora mu gukumira ikoreshwa nabi ryaryo.



