Manchester city yongeye kwandika amateka kumukino wayo wanyuma wayihuzaga n’ ikipe ya Arsenal kugikombe cya Carabao Cup iyitsinze ibitego bigera Kuri 2 – 0
Hari igihe igikombe gifite imikufi itatu cyumvikanaga nk’aho ari umutungo bwite wa Pep Guardiola.

Umutoza wa Manchester City yegukanye igikombe cya League Cup bwa mbere mu 2018, atsinda Arsenal ku mukino wa nyuma, anabikora nanone mu yindi myaka itatu yakurikiyeho
ibintu ntibyagenze neza kuri Guardiola n’ikipe ye muri iri rushanwa, ariko ubu bongeye kwihimura. Mu buryo bwinshi butandukanye. Manchester City yinjiye muri uyu mukino wa nyuma ifatwa nk’idakunze gutsinda
Ibintu bidasanzwe, ariko bigaragaza uko Arsenal yari imaze kuba ikipe ikomeye cyane mu Bwongereza no ku mugabane w’u Burayi muri uyu mwaka w’imikino
Uyumunsi Manchester City yongeye kugaragaza ko ikiri ikipe ikomeye, igaragaza ubunararibonye bwayo n’ubushobozi bwo gukina nk’ikipe imwe ituze n’ubumwe mu guhererekanya umupira byari ku rwego rwo hejuruu rundi ruhande, Arsenal yariyacitse intege burundu
Pep Guardiola yahisemo neza abakinnyi be, maze nyuma y’igice cya mbere cyaranzwe no kwitonda no gukina bicungana, Manchester City iza kurekura umukino irusha Arsenal cyane.
Si buri gihe umukinnyi ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso aba intwari mu mukino wa nyuma w’igikombe, ariko ni ko byagenze kuri Nico O’Reilly, wagize umunsi mwiza kurusha indi yose mu buzima bwe bw’umupira w’amaguru, umunsi azahora yibuka
O’Reilly yatsinze ibitego bibiri byose akoresheje umutwe; icya mbere cyaturutse ku ikosa rikomeye ry’umunyezamu wa kabiri wa Arsenal, Kepa Arrizabalaga, wananiwe gufata umupira neza
Nyuma yaho, byabaye nko kubara iminota isigaye gusa kugira ngo Manchester City yegukane igikombe cya 16 gikomeye mu bihe Pep Guardiola amaze atoza iyi kipe

Arsenal yari imaze imikino itandatu idatsindwa na Manchester City kuva ku mukino wa Community Shield wa 2023, bawutsinzemo kuri penaliti
Ese ibyo bishobora kubarwa nka kimwe mu bikombe bya Mikel Arteta? Yego na oya, ariko cyane cyane oya itsinzi ya Arteta ku mukino wa nyuma wa FA Cup wa 2020 batsinzemo Chelsea ni yo yakomeje gufatwa nk’ingenzi, kuko ari yo igaragaza byinshi ku ruhande rwa Arsenal
Kugeza ubu, ni yo yonyine ifatwa nk’igikombe gikomeye yegukanye uyu mukino wari uwa kabiri Arteta agezeho ku rwego rwa nyuma rw’igikombe nk’umutoza
kuri uyu munsi, nta kintu na kimwe cyamugendekeye neza Ntiyari afite Eberechi Eze wari wavunitse, umukinnyi ufite ubuhanga bwo guhanga udushya mu kibuga, bikaba byagaragaye ko yabuze cyane mukibuga
Icyakora, ibyo ntibyasobanuraga impamvu ikipe yabuze ibitekerezo byo gusatira no gutsinda, ndetse n’intege nke zagaragaye mu mukino wose
Ikipe ya Arsenal FC yongeye gutenguha abakunzi bayo nyuma yo gutsindwa na Manchester City ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma wa Carabao Cup wabereye kuri Stade ya Wembley
Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 60 nyuma y’ikosa rikomeye ry’umunyezamu wa Arsenal Kepa Arrizabalaga, wananiwe gufata umupira neza, O’Reilly ahita awushyira mu izamu. Nyuma y’iminota ine gusa, yongeye gutsinda igitego cya kabiri cyahise gihamya intsinzi ya Manchester
Nubwo Arsenal yari ifite icyizere cyo kwegukana iri rushanwa ndetse igakomeza inzozi zo gutwara ibikombe byinshi muri uyu mwaka, iyi ntsinzi ya Manchester City yahise isa naho iyiciye intege burundu
Abakinnyi ba Arsenal barimo Bukayo Saka, Kai Havertz na Declan Rice ntibagaragaje urwego bari basanzweho, ibintu byanenzwe cyane abafana bijujutaga bavuga ko ikipe ititwaye neza ku mukino wa nyuma
Ku rundi ruhande, Manchester City yahise itwara igikombe cya Carabao Cup ku nshuro ya cyenda, ikomeza kugaragaza ubunararibonye mu mikino ikomeye
Abafana ba Arsenal barikwibaza Niba izabasha kwihagararaho muri shampiyona n’andi marushanwa Nyuma yo kubura iki gikombe cya mbere, ibibazo byinshi bikomeje kwibazwa ku bushobozi bwayo bwo kwegukana igikombe cya shampiyona n’andi marushanwa isigaje

Arsenal yongeye gutenguha Abafana Manchester City iyambuye Carabao Cup ku ntsinzi ya 2-0



