Abepisikopi bo mu Rwanda no mu Burundi, batangaje ko bagiye gushyira mu bikorwa Amasezerano Mpuzamahanga n’Aya Afurika ku Burezi mu mashuri Gatolika yo muri ibi bihugu byombi. Ibi byatangajwe nyuma y’inama rusange yabo yabereye i Kigali mu Rwanda
Kiliziya Gatolika muri ibi bihugu ifite uruhare rukomeye mu burezi, kuko ifite amashuri abarirwa mu byiciro byose: ay’inshuke, abanza, ayisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro ndetse na za kaminuza.
Abepisikopi bagaragaje ko iki cyemezo ari igisubizo ku butumwa bwa Papa Leo XIV bwo kongera gusuzuma no kunoza inshingano z’amashuri Gatolika muri Afurika, cyane cyane harebwa ku bibazo byugarije uyu mugabane.Guteza imbere indangagaciro z’ubumuntu
Abepisikopi bemeje ko uburezi Gatolika bugomba gushingira ku kwigisha indangagaciro z’ubumuntu n’iz’ubukirisitu, bavuga ko zimaze kugabanuka mu karere k’Ibiyaga Bigari
Bagize bati: “Dushingiye ku Masezerano y’Uburezi ya Afurika, Kiliziya igomba guteza imbere uburezi bwuzuye, buhuza ubumenyi, imyitwarire myiza n’umurimo wo gufasha abandi.”
Biyemeje kandi guteza imbere ireme ry’uburezi, by’umwihariko bigisha urubyiruko guha agaciro buri muntu no kwita ku batishoboye.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iki cyemezo, Abepisikopi batangaje ko bagiye gukora isuzuma ryimbitse ry’imikorere y’amashuri Gatolika, bagamije kuyagira igikoresho gikomeye cy’impinduka nziza mu muryango
Biteganyijwe ko hazategurwa Inteko Rusange z’Uburezi Gatolika zizahuza inzego zitandukanye, hagamijwe gushaka ibisubizo by’ibibazo bihari no kunoza imikorere.

Abepisikopi bateganya kandi gukangurira abagize urwego rw’uburezi Gatolika bose gushyigikira aya masezerano. Bashyizeho intego ebyiri z’ingenzi z’igihe gito: gukwirakwiza ayo masezerano no gushyiraho komisiyo izategura amabwiriza azayashyira mu bikorwa.
Iyi nama yayobowe na Karidinali Antoine Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali, afatanyije na Musenyeri Joachim Ntahondereye wa Diyosezi ya Muyinga mu Burundi
Iyi gahunda ije isanga izindi ngamba zatangiye gufatwa n’andi mashyirahamwe y’Abepisikopi muri Afurika, harimo ayo muri Nigeria no muri Repubulika ya Santarafurika, mu rwego rwo guteza imbere uburezi bufite ireme kandi bushingiye ku ndangagaciro



