25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

TEEKS Azaba Umuhanzi Mukuru muri Parklive Jozi Izaba Muri Kanama Uyu Mwaka

spot_img

Johannesburg izwiho kwakira ibitaramo bikomeye byo hanze yongeye kwakira Parklive Jozi Igitaramo gikundwa n’abatari bake, kizabera muri Marks Park i Emmarentia ku wa 30 Kanama 2026. Iki gitaramo kizahuza umuziki w’imbona nkubone, ibiribwa bitandukanye, imyidagaduro n’ikirere cyiza gisanzwe kiranga Parklive.

Nyuma y’intsinzi y’ibitaramo byabanje, Parklive Jozi izongera guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki baturutse impande zitandukanye za Afurika y’Epfo n’ahandi, mu munsi umwe wuzuye ibyishimo, gusabana no kwizihiza igihe cy’impeshyi.Mu bahanzi ba mbere bamaze gutangazwa bazaririmba muri iki gitaramo harimo umuririmbyi w’icyamamare ukomoka muri Nouvelle-Zélande, TEEKS.

Parklive Jozi
Teeks wo muri New Zealand azakirwa nk’umuhanzi mukuru muri parklive jozi Muri Kanama Uyu Mwaka

TEEKS, amazina ye nyakuri akaba Te Karehana Gardiner-Toi, yatangiye kwamamara cyane mu 2017 nyuma yo gushyira hanze EP ye yise The Grapefruit Skies. Ijwi rye ryihariye, rirangwa n’amarangamutima akomeye n’ubuhanga bwo kuririmba indirimbo za soul, ryatumye yigarurira abakunzi b’umuziki ku isi yose.

Yamamaye cyane binyuze mu ndirimbo nka If Only na Never Be Apart, ndetse n’ibitaramo bye by’imbona nkubone byakomeje kumwubakira izina nk’umwe mu bahanzi bafite impano idasanzwe mu gice cy’amajyepfo y’isi.

Nyuma yo guhatanira no kwegukana ibihembo bitandukanye, TEEKS yaje gushimangira izina rye mu 2021 ubwo yasohoraga album ye ya mbere Something To Feel, yageze ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’album zakunzwe cyane. Iyi album yakiriwe neza ku rwego mpuzamahanga, ndetse irimo indirimbo First Time, yakunzwe cyane muri Afurika y’Epfo kugeza inahawe icyemezo cya Double Platinum.

Abakunzi ba TEEKS muri Afurika y’Epfo bazagira amahirwe yo kongera kumubona ku rubyiniro i Johannesburg, aho azaririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane mu gitaramo cya Parklive Jozi gitegerejwe n’abatari bake.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles