Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Bajowa, yavuze ko ashobora kujyana mu nkiko mugenzi we Boye Best amushinja kwigana no gukoresha indirimbo ye nta burenganzira.
Uyu muhanzi w’inararibonye mu muziki wa Gospel, Prince Goke Bajowa, yavuze ko Boye Best akomeje kuririmba indirimbo ye yitwa “Iwo Ko Lodami” mu bitaramo no ku mbuga zitandukanye atamuvuzeho nk’uyanditse.

Mu mashusho yashyize kuri Instagram kuri iki Cyumweru, Bajowa yavuze ko ubu ari imbuzi ya nyuma aha Boye Best.Yagize ati: “Boye Best, wakomeje gukoresha indirimbo yanjye ‘Iwo Ko Lodami’ ahantu henshi no mu bitaramo byinshi, kandi narakubwiye mbere ko utayifitiye uburenganzira.”
Yakomeje avuga ko nta muntu wamubujije kuyiririmba, ariko guhera ubu agomba kujya yemera ko Goke Bajowa ari we nyir’iyi ndirimbo igihe cyose ayikoresheje.Ati: “Nudakora ibyo, nta yandi mahitamo azasigara uretse gukoresha inzira zemewe n’amategeko kugira ngo ndengere uburenganzira n’agaciro k’umurimo wanjye. Iki kibazo ntikigomba gufatwa nk’ikintu cyoroheje.”



