Umuhanzi wo muri Nigeria, Zinoleesky, yamaze gutandukana ku mugaragaro na label ya Naira Marley yitwa Marlian Music.Zinoleesky yavuye muri Marlian Music ku wa Kane tariki ya 23 Mata 2026, atangira urugendo rushya rwo kwikorera nyuma y’imyaka irindwi yari amaze muri iyo label.
Bivugwa ko yavuye muri Marlian Music nyuma y’amakimbirane bivugwa ko yari afitanye na Naira Marley.Label nshya ya Zinoleesky yitwa Zinodict Music, yatangajwe ku wa Gatanu nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ya mbere nk’umuhanzi wigenga yise Nostalgia, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Ikinyamakuru DAILY POST cyemeje ko uyu muhanzi yanahinduye amakuru ari kuri bio ye, ashyiraho label nshya.Twibutse ko amakuru yavugaga amakimbirane hagati ya Zinoleesky na Naira Marley yatangiye gukwirakwira cyane muri Ugushyingo 2025.Icyo gihe, Zinoleesky yahakanye ayo makuru, anashimangira ko akiri indahemuka kuri iyo label.



