Ejo hashize kuwa 21 werurwe imvura nyinshi yaguye mu Karere ka Huye yasenye ikiraro cyo mu kirere gihuza Akagari ka Gasumba ko mu Murenge wa Maraba n’Akagari ka Karambi mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, cyari cyarubakishijwe ingengo y’imari ya miliyoni 59 Frw
Iki kiraro cyasenyutse cyubatse hejuru y’umugezi wa Mwogo, gihuza Maraba na Kigoma, hafi ya santere ya Karambi abakoreshaga iki kiraro bavuze ko cyubatswe kubera ikibazo k’ ibiza byatumaga abo hakurya no hakuno muri ututugari twombi batabasha kugenderana no guhahiraba ndetse n’ababigeragezaga Ubwo habaga huzuye byarangiraga batwawe n’amazi
Nyiraminani Concessa, utuye i Huye mu Kagari ka Gasumba hafi y’umugezi wa Mwogo, yavuze ko iyi mvura itasenye ikiraro gusta ahubwo yabateje igihombo gishobora kuzabasigira inzara muminsi irimbere kuberako yanabatwariye imyaka yari ihinze mu gishanga cya Mwogo.
Ati “Mwogo yuzuye iragisenya ku buryo nta muntu wabona uko yambuka ngo ajye mu isoko ku Karambi muri Kigoma imyaka twahinze nayo yose yarengewe n’amazi ku buryo nta musaruro duteze, ni ugukurayo amaho.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangaje ko bwababajwe n’ibi biza byibasiye akagace buboneraho kwihanganisha abaturage bakoreshaga iki kiraro
Ubutumwa bwanyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa X rw’Akarere ka Huye, buvuga ko “Abasanzwe bakoresha ikiraro cyo mu kirere cyasenywe n’ibiza ku mugezi wa Mwogo, ubu bashobora gukoresha umuhanda uca mu Murenge wa Maraba unyuze mu Kagari ka Kanyinya, bagakomeze i Kabuye berekeza ku biro by’Umurenge wa Maraba, bakerekeza ku muhanda wa kaburimbo.’’
Nubwo hatatangajwe ingano y’ibyangiritse, ariko mubigaragarira amaso iyi mvura yasize yangije imyaka myinshi cyane mu gishanga cya Mwogo, abahahinga bakaba basigaye mu gihombo gikomeye cyane
Iki kiraro cyatashywe muri Kamena 2019, cyareshyaga na metero 50, aho cyatwaye miliyoni 59 Frw, cyubakishwa ibyuma n’imigozi ikomeye ibinyabiziga nka moto n’ amagare byabashaga kukinyuraho ntakibazo
Abatuye muri akagace bahangayikishijwe n’ urugendo bagiye kujya bakora kugirango bagere mukagari ka Gasumba ko mu Murenge wa Maraba n’Akagari ka Karambi kuberako Ari urugendo rurerure

Imvura yasenye iki kiraro cy’i Huye cyatanzweho miliyoni 59 Frw kugiango kibe cyuzuye Neza

Ikiraro cyongeye umubano, ubuhahirane ndetse nimigenderanire hagati yibibice byombi gihuza cyari cyaroroheje ingendo z’ abanyamaguru



