Umunsi wakabiri Iserukira muco rya Siga Arts Festival riri kubera I Huye umukinnyi wa filime Dusenge Clenia wamamaye nka Mamadedeli muri Papa sava na seburikoko yakinnye ari Imana bitungura benshi
Wari umunsi wa kabiri udasanzwe w’Iserukiramuco ry’Ubusizi rya ’Siga Arts Festival’ ririmo kuba ku nshuro ya mbere aho ririmo kubera i Huye kuva tariki ya 19-21 Werurwe 2026 biteganyijwe ko rizajya riba buri mwaka
Umunsi wa kabiri batangiye bajya gusura Ingoro y’Umwamikazi Rozalia Gicanda wabaye Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda nyuma bakomereza ku Ngoro y’amateka n’imibereho by’Abanyarwanda ihereye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye
Hazirikanywe kandi uruhare rw’umugore mu iterambere ry’ubuhanzi nyuma ya saa sita iri serukiramuco ryakomereje i Kiruri muri Karama, ahari umusozi wagabiwe Umusizi Rumaga Junior.
Uyumusozi ufatwa n’Inteko y’Abasizi, Intebe y’Abasizi kuko niho havuka umusizi ukomeye mu mateka y’u Rwanda, Nyirarumaga hakavuka abandi nka Nyakayonga ka Musare na Sekarama ka Mpumba
Iri serukiramuco ryateguwe na Rumaga Junior, yitabiriwe n’abarimo Meya w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, Murego Yves wari uhagarariye Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Umuhanzi, inzego z’umutekano n’abandi
Hari ibyamamare bitandukanye birimo Papa Sava, Madederi, Buri Kantu ba Buringuni, abagize Gen-Z, Titi Brown n’abandi benshi
Rumaga akaba yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri uyu munsi kandi bizahora biba.
Ati “Turi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abahanzi, turazirikana ibigwi by’abakuru bakuriye kuri uyu musozi.”
Habaye ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro birimo gukina igisoro, kumasha barasa ku ntego, kunnyabana, gusimbuka urukiramende.
Umunyarwenya Umushumba yasekeje benshi ni mu gihe Papa Sava na we mu bisigo byiza yishimiwe.
Itsinda ry’abasizi Ibyanzu, byasusurukije benshi mu mukino bari kumwe na Madederi ubona wari uteguye neza urimo udushya twinshi.
Ni umukino wari ushingiye ku myemerere warimo amazina azwi cyane mu bijyanye n’Iyobokamana aho nka Mamadederi yakinnye ari Imana, harimo Yezu, Eva, Samson, Delila hari n’uwakinnye ari Satani.
Madederi wari Imana, yumvikanaga afite umujinya avuga ngo “ndabarimbura,” yararambiwe ibyaha by’abantu bakora burimunsi bitwajeko imana irabababarira.
Numukino watambukije ubutumwa bukomeye mubari bitabiriye ibyo birirori bidasanzwe wagaragazaga benshi bazaga baramya Imana ariko na none bakayishinja byinshi itajya ibumvaho ikabihanira kandi hari ibyo yabimye nk’iraha ry’Isi, ubutunzi nibindi byinshi.

Itsinda ry’abasizi Ibyanzu, byasusurukije benshi mu mukino bari kumwe na Madederi ubona wari uteguye neza urimo udushya twinshi.

Junior Rumaga yahembye Dongoro igisoro yakiniyeho agazsinda



