Mr p yatangaje ko yahinduye tariki yo kwizihizaho isabukuru ye byagaragaye nkaho Iyi ni intambwe benshi babona nk’iyerekana itandukaniro rikomeye hagati ye na murumuna we w’impanga, Paul Okoye.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa X (Twitter ya kera) ku wa Mbere, uyu muhanzi yavuze ko tariki ya 18 Ugushyingo itakiri umunsi we wo kwizihiza isabukuru y’amavuko.
Yagize ati: “Ndabihindura ku mugaragaro. Kuva ubu, tariki ya 18 Ugushyingo si wo munsi wo kwizihiza isabukuru yanjye. Ndabasabye mutazongera kunyoherereza ubutumwa cyangwa impano kuri uwo munsi.”

Yakomeje agira ati: “Isabukuru yanjye izajya yizihizwa ku itariki ya 30 Ugushyingo. Iki ni icyemezo cyanjye bwite, kandi ndabashimira cyane kumva no kubyemera.”
Iri tangazo rije mu gihe hakiri amakimbirane amaze igihe hagati ye na murumuna we Paul ndetse na mukuru wabo Jude Okoye wahoze ari umujyanama wabo.
Aba bavandimwe bigeze kumenyekana cyane nk’itsinda rya P-Square, ariko batandukanye nyuma y’amakimbirane akomeye ku bijyanye no kuyobora itsinda, amafaranga ndetse n’ibirego by’ubugambanyi.
Nubwo bongeye kunga ubumwe mu 2021, ibibazo byongeye kubura, aho Peter yashinje Paul na Jude kumwima uburenganzira no kunyereza amafaranga, mu gihe Paul we yavuze ko Peter ari we wabatanze muri komisiyo ishinzwe iperereza ku byaha by’ubukungu (EFCC).
Aya makimbirane amaze igihe kirekire yarushijeho gukara muri Kamena 2025 ubwo Peter yatangazaga ko yahagaritse burundu umubano we n’umuryango we cyane cyane abavandimwe be.



