Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abanyeshuri baturutse muri Kaminuza ya Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, basoje uruzinduko rw’iminsi irindwi bari bari kugirira mu Rwanda
Abahuye na Perezida Kagame ni abanyeshuri bo muri Harvard Kennedy School yibanda ku masomo ya politiki n’imibanire mpuzamahanga n’abo mu yandi mashuri ya Kaminuza ya Havard
Mu kiganiro cyabo, Perezida Kagame yerekanye iterambere u Rwanda rwagezeho mu myaka 32 ishize, hibandwa ku buyobozi bukora neza kandi bubazwa inshingano, kubakira ubushobozi inzego, kubakira ubushobozi urubyiruko rw’ejo hazaza no guteza imbere ihame ryo kwigira
Ababanyeshuri bakaminuza ya Havard berekanaga akanyamuneza bafite mumaso habo bameze bagaragazagako badashaka kurangiza uru ruzinduko rwabo bameze muribo bavuze imbamutima zabo zuje urugwiro ibyishimo ndetse no gutuza
Bamwe muribo bagaragazagako bakunze uburyo urwanda ari Igihugu kiza cy’ ubukerarugendo igihugu gifata Neza abashyitsi Kandi kizarangwa n’ amahoro Hari abashakaga kuguma m’ Urwagasabo bagaragazagako igihe kingana n’ iminsi irindwi bahawe cyari gito cyane.

Mu kiganiro cyabo, Perezida Kagame yerekanye iterambere u Rwanda rwagezeho mu myaka 32

Abahuye na Perezida Kagame ni abanyeshuri bo muri Harvard Kennedy School

Ababanyeshuri bakaminuza ya Havard Basoje uruzinduko rw’iminsi irindwi bari bari kugirira mu Rwanda



