Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine yavuze ko kugeza ubu nta kipe uyu Mujyi ufite Uretse amakipe atatu gusa ufasha
Emma Claudine Umuvugizi w’ umugi wa Kigali yatangaje ko kugeza ubu nta kipe uyu Mujyi ufite uretse amakipe atatu ufasha arimo AS Kigali, Gasogi United na Kiyovu Sports kandi bakaziha amafaranga angana.Ibi yabitangaje nyuma y’uko mu minsi yashize hagiye hanze ibaruwa y’Umujyi wa Kigali usaba aya makipe yose koyakwihuza agakora ikipe imwe kugira ngo ibyo Umujyi wa Kigali wayahaga bijye bigenda ku ikipe imwe.AS Kigali, Kiyovu Sports na Gasogi United akaba yahawe kugeza tariki 30 Werurwe 2025 kuba yamenyesheje Umujyi wa Kigali umwanzuro yafashe
Ibi yabigarutseho nyuma y’uko mu minsi ishize hagiye hanze ibaruwa y’Umujyi wa Kigali usaba aya makipe uko ari 3 kwihuza agakora ikipe imwe kugira ngo ibyo Umujyi wa Kigali wayahaga bijye bigenda ku ikipe imwe.
AS Kigali, Kiyovu Sports na Gasogi United akaba yahawe kugeza tariki 30 Werurwe 2025 kuba yamenyesheje Umujyi wa Kigali umwanzuro yafashe.
Emma Claudine Umuvugizi w’ umugi wa Kigali kugezubu aravugako impamvu barimo bashaka guhuza aya makipe yombi arukugirango babone ikipe imwe bajya bafasha 100% ashimangirako AS Kigali atari ikipe y’Umujyi wa Kigali ubu ari Ikipe yigenga. Hari abakunzi bumupira w’amaguru baribazi ko AS Kigali yari iyumugi yatangiye Ari Ikipe y’umugi Nyuma izaguhabwa uburenganzira bwo kwigenga
Emma Claudine Umuvugizi w’ umugi wa Kigali Yagize “ati “Hari ibyo abantu baba bazi ariko hari ukundi kuri cyangwa mu mategeko bifite ukundi bimeze, nibyo ikipe ya AS Kigali yatangijwe n’Umujyi wa Kigali ariko nyuma Umujyi waje kuyirekura iba ikipe yigenga, usigara uyitera inkunga.”
Uyu munsi nituvuga ngo dufate ikipe imwe, ikipe dufasha tugashyiramo akaboko ntabwo dufata AS Kigali kuko yari yarabaye ikipe yigenga, nta nubwo turi buvugire Gasogi United cyangwa Kiyovu Sports ni yo mpamvu tugomba gutegereza icyemezo kiva muri buri kipe noneho tukamenya icyo dukora dukurikije icyo amakipe yifuje.”
Emma Claudine yavuzeko AS Kigali, Gasogi United, na Kiyovu sports naramuka yanze kwihuza ngo akore ikipe imwe, Umujyi wa Kigali uzahita urekera kuyatera inkunga ahubwo ushinge ikipe yawo, iyiteho umunsi ku munsi nk’uko yashakaga kubikorera aya makipe yihuje, amafaranga bahaga aya makipe niyo bazajya bakoresha mu ikipe yabo

Gasogi United Yamaze kugaragaza ko idashyigikiye ikemezo umugi Wa Kigali wafashe cyoguhuza iz’ ikipe zose zikaba Ikipe imwe nimugihe Kandi AS Kigali na Kiyovu Sports Ntakintu ziravugaka kuriritangazo.



