Abahanzi Kivumbi King na Amalon bongewe ku rutonde rw’abazitabira ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, igikorwa gikomeye kizazenguruka igihugu kuva ku wa 20 Kamena kugeza ku wa 1 Kanama 2026.
Ibi bibaye nyuma y’uko Kevin Kade atabashije gukomeza urutonde rw’abahanzi bari batumiwe, bitewe n’uburwayi yamugizeho ingaruka ubwo yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amalon yinjiye muri ibi bitaramo ku nshuro ya mbere, mu gihe Kivumbi King we asubiye muri iyi festival nyuma yo kuyitabira mu mwaka ushize, bikamufasha gukomeza kwagura izina rye ku rubyiniro rw’ibi bitaramo bikomeye.
Ku rundi ruhande, Kevin Kade na we yari yarigeze kutitabira n’urutonde rwa 2025, icyo gihe nabwo kubera urugendo rutunguranye rwamujyanye muri Amerika, bigatuma adakomeza gahunda.
Ibi bitaramo bizatangirira mu Mujyi wa Huye, bikomeze mu turere dutandukanye turimo Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu, aho buri hantu hazaba hari ibirori by’imyidagaduro n’umuziki.


Abahanzi bazasusurutsa abakunzi b’umuziki barimo n’abigeze gutsindira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, nka Bruce Melodie uzataramira i Ngoma, Urban Boys i Rubavu, Riderman i Musanze, Knowless i Muhanga, Dream Boys (ihagarariwe na Platini) i Huye ndetse na Tom Close i Nyagatare.
Ibi bitaramo kandi bizahuriramo abandi bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda barimo Chriss Eazy, Bushali, Marina, Kenny Sol, Davis D na Ross Kana, bikaba byitezwe ko bizaba umwihariko w’uyu mwaka mu myidagaduro nyarwanda.



