25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Umwana w’ imyaka 13 yatawe muri yombi Akekwaho kurasa no gukomeretsa umuyobozi w’ishuri

spot_img

Umuhungu w’umunyeshuri w’imyaka 13 wo muri Afurika y’Epfo, watawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kurasa no gukomeretsa umuyobozi w’ishuri rye, ashobora kuburanishwa nk’umuntu mukuru nk’uko ubushinjacyaha bubivuga.

Uyu mwana utatangajwe amazina, yashinjwe kugerageza kwica.Umuyobozi w’ishuri yarashwe, ufite imyaka 51, ubu ari kuvurirwa mu cyumba cy’indembe mu bitaro kandi ari gukira.Iki gikorwa cyateye abantu benshi ubwoba muri Afurika y’Epfo, igihugu kimaze igihe gihangayikishijwe n’ihohoterwa rikorerwa mu mashuri.

Bivugwa ko uyu munyeshuri yakoresheje imbunda ya se mu kurasa kwabereye ku ishuri ribanza ryo mu mujyi wa Germiston, mu burasirazuba bwa Johannesburg ku wa Gatanu.Se w’uyu mwana nawe yatawe muri yombi akekwaho uburangare mu kubika imbunda, kandi biteganyijwe ko yari kugezwa imbere y’urukiko ku wa Kabiri, nk’uko umuvugizi wa polisi, Col Dimakatso Nevhuhulwi, yabibwiye BBC.

Mu ruzinduko Minisitiri w’Uburezi mu ntara ya Gauteng, Matome Chiloane, yagiriye kuri iryo shuri ku wa Mbere, yavuze ko uwo mwana yari afite “urutonde rw’abarimu batatu” yashakaga kugirira nabi kuko “bamugoraga ku ishuri.”Yagize ati: “Mu gihe twaganiraga n’inshuti ze, zatubwiye ko iki kintu cyari cyarateguwe kuva kera. Ngo bari bafite itsinda rya WhatsApp bavuganiragamo bategura iki gikorwa kibi cyane.”Yakomeje avuga ko uwo munyeshuri yari yarigeze kujyana amasasu ku ishuri mbere y’ibi.

minisitiri yasuye ahabereye iraswa
Minisitiri w’Uburezi mu ntara ya Gauteng, Matome Chiloane, yasuye ishuri ryabereyemo iraswa.

Ntihari haratangazwa icyo uwo mwana cyangwa se bavuga kuri ibi birego.Mu mategeko ya Afurika y’Epfo yita ku butabera bw’abana (Child Justice Act), umwana ufite imyaka 12 cyangwa 13 afatwa nk’udafite ubushobozi bwo gusobanukirwa ibyaha keretse leta ibigaragaje.

Muri uru rubanza, nyuma y’ubusabe bw’Urwego rw’Ubushinjacyaha (NPA), umucamanza yategetse ko hakorwa raporo isuzuma niba uwo mwana ashobora gutandukanya icyiza n’ikibi, ndetse hakanasuzumwa imitekerereze ye, imyitwarire, imyumvire, ubuzima bwo mu mutwe n’imibereho ye.Nyuma y’iyo suzuma, umucamanza ni we uzafata icyemezo niba ashobora kuburanishwa nk’umuntu mukuru.

Umuvugizi wa NPA, Phindi Mjonondwane, yavuze ko ibi bikorwa kugira ngo hamenyekane uburyo bwiza bwo gukomeza uru rubanza.Pretty Ndlovu, umukozi mukuru ushinzwe imibereho myiza muri sosiyete yita ku bana n’ihohoterwa, yavuze ko ahangayikishijwe n’ubwiyongere bw’ibyaha bikorwa hakoreshejwe imbunda muri iki gihugu ndetse n’ingaruka bigira ku bana.

Yagize ati: “Hari byinshi abantu bari kunyuramo kandi akenshi usanga mu ngo harimo intonganya, ibyo bishobora gutera umwana uburakari. Nta mwana ushobora kubyuka gusa ngo afate imbunda. Ese twe nk’ababyeyi n’abarimu turi he? Kuki tutakurikirana abana bacu? Turimo gutakaza igisekuru.”Minisitiri Chiloane yavuze ko uko byagenda kose nyuma y’urubanza, uwo mwana azabanza kunyura mu bikorwa bikomeye byo kumugorora mbere yo gusubizwa mu burezi.

Umutekano mu mashuri umaze igihe ari ikibazo gikomeye muri Gauteng, intara ituwe cyane muri Afurika y’Epfo kandi ifatwa nk’umutima w’ubukungu bw’icyo gihugu.Iyi mpanuka ibaye hashize ibyumweru bike umunyeshuri atewe icyuma akicwa undi agakomereka ku ishuri ryisumbuye ryo mu majyepfo ya Johannesburg.

Nyuma y’icyo gikorwa, Minisitiri Chiloane yasezeranyije kongera umutekano mu mashuri yo muri iyo ntara.Ku wa Mbere kandi, Perezida wa Gauteng, Panyaza Lesufi, yavuze ko “amashuri amwe afatwa nk’afite ibyago byinshi” ari gukurikiranwa hakoreshejwe camera za CCTV zashyizweho n’ishami ry’uburezi.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles