25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Asake yatangaje ko hari abahanzi bamurusha impano ariko batamenyekana

spot_img

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Ahmed Ololade uzwi ku izina rya Asake, yavuze ku ruhare umujyi wa Lagos wagize mu guteza imbere umwuga we, agaragaza ko wamufashije gukura no kuba umugabo.

Asake wimukiye i Lagos nyuma yo gusoza amasomo ye muri Obafemi Awolowo University i Ile-Ife, yavuze ko uwo mujyi wamufashije gukura no kwigira.Mu kiganiro giherutse na Spotify, uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Sungba,” yavuze ko Lagos yamubereye isoko y’ihumure n’ihumekerwa mu bihangano bye byinshi.

Asake umwanditsi n'umuhanzi wo muri Nigeria
Asake yumvikanishije ko kuzamuka ku muhanzi bidasaba impano gusa ahubwo ari amahirwe

Yagize ati:“Lagos yanyigishije kubaho nk’umugabo. Ni na yo yatumye indirimbo zanjye nyinshi zivuka.”Yakomeje avuga ko ashimira Imana kuba impano ye iri gukundwa ku rwego mpuzamahanga, anagaragaza ko hari abahanzi benshi bamurusha impano ariko batabasha kumenyekana.

Yagize ati:“Ndishimye kuko hari abantu benshi bakora umuziki kandi benshi muri bo barusha njye impano. Ndashimira Imana ko impano yampaye ndi kuyikoresha, atari mu gihugu gusa ahubwo no ku rwego rw’isi. Ku bw’ibyo byose, nshimira Imana.”

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles