Paul Okoye, umwe mu bari bagize itsinda ryamamaye rya P-Square ritakibaho, yaguye ku rubyiniro bitunguranye.
Uyu muhanzi uzwi cyane ku izina rya Paul Okoye (Rudeboy), yaguye ari kuririmba imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane za P-Square yitwa “Forever,” mu gitaramo cyabereye i Perth muri Australia.Ibyabaye kuri Rudeboy ubwo yari i Perth byiswe impanuka.

Nyuma y’aho amashusho y’ibi byabaye asakariye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu Banya-Nigeria bavuze ko kwambara amadarubindi y’umukara nijoro byaba byaramuteye ikibazo, mu gihe abandi babihuza n’itandukana rye n’umuvandimwe we w’impanga Peter Okoye.
Ikinyamakuru Daily Post cyatangaje ko Paul Okoye yatandukanye na Peter Okoye kugira ngo buri wese akore umuziki ku giti cye, bitewe n’amakimbirane bari bafitanye ajyanye no kudahuza ku bijyanye n’imicungire y’amafaranga, uburyo inyungu z’indirimbo (royalties) zitangwa, ndetse n’imiterere y’imiyoborere y’ibigo bifitanye isano n’umuziki wabo.



