25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Don Jazzy yavuze ikibazo afite kuri Ayra Starr n’abandi bahanzi bo mu rubyiruko rwa Gen Z

spot_img

Umunyabigwi mu muziki no gutunganya abahanzi, Michael Collins Ajereh, uzwi cyane nka Don Jazzy, yatangaje ikibazo gikomeye ahura na cyo mu gukorana n’abahanzi bo mu gisekuru cya Gen Z bari muri label ye.

Mu kiganiro cya Who’s In The House podcast, umuyobozi wa Mavin Records yavuze ko ikibazo gikomeye agira n’abahanzi be ari uko badakunda kwamamaza indirimbo zabo ku mbuga nkoranyambaga.

Yasobanuye ko benshi muri abo bahanzi bo muri Gen Z badashaka kuzuza imbuga zabo amashusho cyangwa ubutumwa buvuga ku muziki wabo, kuko baba bashyize imbere uburyo page zabo zigaragara neza (aesthetics).

Don Jazzy ari mu kiganiro agaragaza isura ituje kandi yambaye neza.
Ayra star yagarutsweho na Don Jazzy avuga ko atayizera

Don Jazzy yavuze ko icyo kibazo rimwe na rimwe gitera kutumvikana hagati ye n’abahanzi be, cyane cyane abamaze kumenyekana.

Yagize ati:“Mpora njya impaka n’abahanzi banjye kubera ko badashaka gushyira ibikorwa byabo ku mbuga nkoranyambaga. Ndetse n’umwishywa wanjye ukora mu myidagaduro turabipfa.
Sinzi uwigishije Gen Z ko atari byiza gusangiza abantu ibikorwa byawe kenshi ku mbuga nkoranyambaga. Bashaka kugira page isa neza gusa, ntibashake kwiyamamaza. Cyane cyane Ayra Starr, ambwira ko ari ikibazo cyo kutiyizera (imposter syndrome).”

Yasoje asaba abahanzi kujya berekana no kwamamaza ibikorwa byabo ku mbuga nkoranyambaga igihe cyose babonye amahirwe.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles