Umuhanzi w’icyamamare mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Jose Chameleone, yifatanyije n’u Rwanda n’Isi muri rusange mu Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Kwibuka32), agaragaza ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda no kuzirikana amateka.
Uyu muhanzi w’umunya-Uganda, umaze imyaka myinshi ari mu bafite izina rikomeye mu muziki wo mu karere, yanyujije ubutumwa bwe ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa 7 Mata 2026, umunsi watangirijweho Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka. Yagaragaje ko yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ubuzima bw’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, anashimangira ko ashyigikiye imbaraga n’ubudaheranwa by’abarokotse.
Jose Chameleone yavuze ko kwibuka ari inzira yo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, no gukomeza kubaka ejo hazaza harangwa n’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge. Ubu butumwa bwe bugaragaza ko ibyamamare byo mu karere bikomeje kugira uruhare mu gukangurira amahoro no gusigasira amateka.

Kuba Jose Chameleone, umwe mu bahanzi bafite igikundiro kinini mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yagaragaje ubu butumwa, bigaragaza ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari igikorwa cy’Abanyarwanda gusa, ahubwo ari inshingano mpuzamahanga. Ibi bishimangira akamaro ko gukomeza kwibuka, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka ejo hazaza hadasubira mu mateka mabi.
Ni mu gihe u Rwanda n’inshuti zarwo ku Isi bakomeje ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bigamije gusigasira amateka no gukomeza ubutumwa bw’amahoro n’ubwiyunge ku rwego mpuzamahanga.



