Urubyiruko ruturutse hirya no hino mu Gihugu, rwitabiriye Inama Nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi
Iy’ inama iri kubera ku Intare Arena, i Rusororo mu Karere ka Gasabo, yitabiriwe n’abahagarariye urubyiruko mu byiciro bitandukanye n’abayobozi mu nzego zirimo izihagarariye urubyiruko.
Muri aya masaha, urubyiruko rukomeje kugera ku Intare Arena, ahari kubera iyi nama aho uru urubyiruko ruri kuganira ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Rubyiruko, twubake u Rwanda twifuza.
Ibiganiro bitangirwa muri iyi nama biragaruka kuri iyo nsanganyamatsiko, hibandwa ku ruhare rw’urubyiruko mu kubaka igihugu ,gukunda umurimo, kubaho ubuzima bufite intego, no kubungabunga amahoro ndetse noguhanga udushya
kugendera kumuvuduko isi yacu iriho mu iterambere no kwimakaza umuco, kudasigara mu iterambere haraza kubaho Kandi umwanya mwiza wogtora abayobozi baruhagarariye mu nzego zitandukanye
Inzego zitorerwa ziyobowe na Perezida, Visi Perezida, Umunyamabanga ndetse n’abayobozi ba za komisiyo zirimo iy’Imiyoborere myiza, Ubukungu, Imibereho myiza ndetse n’Ubutabera
Abahanzi barimo Riderman na Nel Ngabo nibo barikugira uruhare mugususurutsa urubyiruko rwitabiriye Inama Nkuru y’Urugaga rw’Urubyiruko rushingiye ku Muryango FPR Inkotanyi
Ni inama yitabiriwe n’abarenga 2000, baturutse muturere twose tw’ igihugu baza kuganira ku ruhare rw’urubyiruko mu kubaka u Rwanda rwacu

Visi Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi, Uwimana Consolée, yasabye urubyiruko kurangwa no guhanga ibishya bigamije iterambere, kurwanya ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu no kugira ubushishozi mu byo rukora umunsi ku wundi.
Ati “Duhora tubivuga urubyiruko muri imbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba, turashaka ko ibyo biva mu mvugo bikajya mu ngiro. Muhagurukire guhanga ibishya bikemura ibibazo bibangamiye Abanyarwanda tunafate iya mbere mu kubaka imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere igihugu cyacu.



