25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Mukare ka karongi abikorera barasabwa gukora amasaha 24 muburyo bwo kwihutisha iterambere

spot_img

Ntwari Janvier Perezida mushya w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Karongi yavuze ko mu byo we na komite ayoboye bazashyiramo imbaraga harimo kongera umubare w’abanyamuryango, guteza imbere ishoramari no gushishikariza abikorera gukora amasaha 24 ku munsi

Bwana Ntwali Janvier usanzwe afite ibigo n’Amahoteli ahagarariye, avuga ko mu by’ukuri yinjiye azanye Agaseke abikiyemo abamugiriye icyo cyizere, bityo akaba agiye kukabapfundurira bafatanyirije hamwe gushimangira no gusigasira ibyagezweho

N’ abambanjirije, barushaho guharanira ko Karongi yabo ikomeza kuza ku Isonga ku bigendanye n’Ubukerarugendo n’Ubwiza Nyaburanga butatse Karongi n’u Rwanda muri rusangeIbi byose ni ibigarukwaho na Janvier Ntwali

Umuyobozi mushya wa PSF Karongi ashimira cyane abamugiriye Icyizere cyo kumushyira ku Isonga ry’Abikorera mu Karere, bityo anafatanyije na bagenzi be batoranywe n’abikorera Bose muri rusange, bakaba bagiye gukora batikoresheje kugira ngo bahigure imihigo y’Ibikorwa biyemeje kugeraho

Yabivugiye mu muhango w’ihererekanyabubasha wabaye ku wa 20 Werurwe 2026 ikibazo cy’abikorera bakora amasaha make kigaragara mu bice byinshi by’igihugu, kikaba kimwe mu bibangamiye abaguzi kandi kinagira ingaruka ku iterambere ry’urwego rw’abikorera

Perezida Ntwari Janvier yavuze ko “Mu byo nzashyiramo imbaraga harimo kongera umubare w’abanyamuryango ba PSF no kubaha serivisi nziza, guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka

Guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku Kiyaga cya Kivu, gushyigikira ishyirwaho ry’inganda nto n’iziciriritse no gushishikariza abikorera gukora amasaha 24 ku munsi.”

Perezida ucyuye igihe wa PSF mu Karere ka Karongi, Abimana Mathias, yavuze ko mu byo bishimira bagezeho mu myaka 10 ishize ayobora PSF harimo inzu y’ubucuruzi ya miliyoni 900 Frw, yitwa RUCID, iherereye mu isantere ya Rubengera

Hari kandi igorofa ya Peace House iherereye mu Mujyi wa Karongi.Ati “Ibi byose twabigezeho kubera gukorera hamwe nk’abikorera b’akarere

Mu byo twari tugifite mu mishinga harimo kugura ubwato butembereza ba mukerarugendo mu Kivu bwanditseho PSF Karongi no kubarura abikorera kugira ngo tumenye umubare nyakuri wabo.”

Tariki ya 9 Werurwe 2026, Ntwari Janvier, usanzwe ari Umuyobozi mukuru wa Bethany Hotel, yatorewe kuyobora urugaga rw’abikorera mu Karere ka Karongi, yungirijwe na Dusabe Gahizi Aimé ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere hamwe na Claudine

Ntwari Janvier, watorewe kuba umuyobozi w’abikorera mu Karere ka Karongi gafatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo, amaze imyaka 15 ari rwiyemezamirimo mu bijyanye n’amahoteli, ndetse amaze imyaka 10 ayobora ihuriro ry’amahoteli mu Karere ka Karongi

Abitabiriye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya komite nyobozi ya PSF icyuye igihe na komite nshya batemberejwe mu Kiyaga cya Kivu, basura Akarwa k’Amahoro ,

Basuye Akarwa k’Inkende ikirwa cya Nyamunini , ndetse banareba inka zoga mu mazi umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yashimye uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’akarere, avuga ko ari ntagereranwa mu gufasha u Rwanda kugera ku ntego zacyo mu cyerekezo 2050

Arasaba gukora cyane gukundwa umurimo nokuwuzoza abana babo biga nibihangan udushya kuberako turi mu isi ifite iterambere riri kumuvuduko wohejuru utagendanye naryo arasigara.

AFRIZUM OFFERS

Ntwari Janvier, watorewe kuba umuyobozi w’abikorera mu Karere ka Karongi gafatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles