Nkuko bimeze iminsi biteje impanka hagati yuwatoranyije abakinnyi b’ ikipe y’igihigu Amavubi berekanako Hari umuzamu mwiza wakagombye Kuba aherereye muruhande rw’ abazamu biyi kipe
Mugihe abafana baribamaze kwiyakira nibwo haje inkuru nziza ivuga nezako Uyumuzamu Wa Rayon Sports Kwizera Olivier uzwi kwizina rya Gishweka kuruyu wa 21 werurwe agomba gusanga abandi bakinnyi mumwiherero.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Shema Ngoga Fabrice, niwe washyize umucyo kuriyinkuru nziza yemeza ko bidasubirwaho umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier yongewe mu bakinnyi 31 bagomba kwitabira umwiherero w’Amavubi utegura imikino ya FIFA Series nkuko byifuzwaga nambere
Ni amakuru yatangarijwe mu kiganiro cya RTV Kick-Off cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Werurwe 2026.
Mu minsi ishize ubwo hatangazwaga urutonde rw’abazajya muri uyu mwiherero, izina ry’uyu munyezamu ryagarutsweho cyane ndetse Shema amusabira kongerwaho ariko umutoza, Stephen Constantine amubera ibamba.
Andi makuru avuga ko umunyezamu wa mbere w’Amavubu, Ntwari Fiacre Wari waratoranyijwe mbere ya Kwizera Olivier atazakina iri rushanwa kubera uburwayi yagize ndetse yamaze kubimenyesha abashinzwe ikipe y’igihigu Amavubi
Kwizera Olivier usanzwa Ari umuzamu Wa Rayon Sports yaherukaga mu ikipe y’Igihugu, Amavubi, mu 2022. Ni umwe mu bari gufasha Rayon Sports yaba muri Shampiyona no mu Gikombe cy’Amahoro Kandi arikurushaho kwitwara neza
Abafana ba Rayon Sports bishimiye cyane aya makuru, bagaragaza ko ari ishema kubona umukinnyi wabo ahamagarwa mu ikipe y’igihugu. Bamwe bavuga ko Kwizera Olivier amaze igihe agaragaza ko akwiriye amahirwe nk’aya, kandi ko ashobora gutanga umusaruro ufatika aramutse abonye umwanya wo gukina.
Muri rusange, kongerwamo kwa Kwizera Olivier ku rutonde rw’abakinnyi b’Amavubi ni inkuru yakiriwe neza n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda, ndetse benshi bategereje kureba niba azabasha kwigaragaza mu mwiherero no mu mikino iteganyojwe

Mu minsi ishize ubwo hatangazwaga urutonde rw’abazajya muri uyu mwiherero, izina ry’uyu munyezamu ryagarutsweho cyane ndetse Shema amusabira kongerwaho ariko umutoza, Stephen Constantine amubera ibamba.



