29.9 C
Kigali
Monday, September 21, 2026

Itorero ry’ Abahamya ba Yehova Ryemejeko Gutanga Amaraso cyangwa Kuyakira Arubushake Bw’ Umuyoboke Waryo

spot_img

Abayobozi b’ Itorero ry’Abahamya ba Yehova batangaje ko abayoboke baryo bafite uburenganzira bwo kwifatira icyemezo cyo gutanga amaraso no kuyahabwa mu rwego rw’ubuvuzi

Ubu butumwa bwatanzwe na Gerrit Lösch uri mu bagize iyi nteko nyobozi yiri torero ku wa 21 Werurwe 2026 ubwo yatangazaga raporo ya 2026 y’ibikorwa bitandukanye by’iri torero ry’ abahamya ba Yehova

Lösch yatangaje ko mu gufata ibyemezo bijyanye nogutanga amaraso cyangwa kuyahabwa abahamya ba Yehova bagiye bayoborwa n’amategeko ya Mose yanditswe mu gitabo cy’Abalewi 17:13 ariko ko iri tegeko ritakiri ngombwa ku bakirisitu b’iki gihe kuko batakigengwa n’amategeko ya Mose.

Muri iki gitabo haravugwa ngo “Kandi umuntu wo mu Bisirayeli cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo, ufatira mu muhogo inyamaswa cyangwa igisiga cyangwa inyoni mwemererwa kurya, akivushirize amaraso hasi, ayatwikirize umukungugu.

Iri torero ry’ abahamya bayeho ryagaragaje ko nk’uko bisobanuye mu Igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku wa 15 Ukwakira 2000, umukirisistu agomba kwifatira icyemezo ku bijyanye n’uko amaraso ye azakoreshwa mu bijyanye n’ubuvuzi

Umukirisitu wese agomba kwifatira icyemezo ku bijyanye n’uko amaraso ye akoreshwa mu buvuzi n’igihe cyo kubagwa

Ibi birimo kwemera ko amaraso ye yakurwa mu mubiri, akabikwa, hanyuma akazayasubizwa.”Itorero ry’Abahamya ba Yehova ryasobanuye ko ntacyo Bibiliya ivuga ku ikoreshwa ry’amaraso y’umuntu mu buvuzi

Bityo ko ari yo mpamvu umukirisitu wese ubishoboye kandi abishaka afite uburenganzira bwo kwifatira icyemezo cyo gutanga amaraso ye akoreshwa cyangwa akayahabwa nuburenganzira bw’ umuntu kugitike ntabwo Ari agahato

AFRIZUM OFFERS

Umukirisitu wese agomba kwifatira icyemezo ku bijyanye n’uko amaraso ye akoreshwa mu buvuzi n’igihe cyo kubagwa

AFRIZUM OFFERS

Gerrit Lösch yatangaje ko ntategeko ribuza Umuhamya wa Yehova gutanga Amaraso mubuvuzi

spot_img
spot_img

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles