Urupfu rubabaje rw’ umuhanzi Ngombwa Timothy wari ukomeye mu njyana gakondo cyane cyane mu ndirimbo zifashishijwe mu rugamba rwo kubohora u Rwanda
Ngombwa Timothy yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira kuwa 20 Werurwe 2026 Kayayi Jean Blaise, uzwi ku izina rya Jimmy Pro watunganyaga indirimbo zuyu muhanzi yemeje iby’uru rupfu Yagize ati “Yego ni byo.

Umusaza Ngombwa Timothy wabaye mu Itorero Indahemuka akanahimba indirimbo nyinshi zirimo Inkotanyi Ziganje Amarembo, Dore Turatashye, Ziravumera n’izindi zigiye zitandukanye yitabye Imana mu ijoro ryakeye
Akomeza ati “Amakuru y’itabaruka rye yatangajwe n’umuvandimwe we, Taratibu Theodore Ni gutyo ubutumwa bwangezeho”.
Ngombwa Timothée yafashije abahanzi batandukanye barimo Cyusa cy’Ingenzi, Teta Diana mu mashusho y’Indirimbo ye yise Agashinge, n’abandi benshi.Uwo bakoranye bya hafi, by’umwihariko kuri album uyu muhanzi yiteguraga gusohora
Yavuze ko Ngombwa Timothée ashobora kuba yazize uburwayi.Ati “Icyamwishe sinagihamya gusa nzi ko yari amaze iminsi myinshi arwaye.”Ngombwa w’imyaka 80 y’amavuko, asize asohoye indirimbo zisaga 100.
Yatangiye umuziki acyiga mu mashuri abanza mu Karere ka Gicumbi ahagana mumwaka 1958, Ngombwa yahimbye indirimbo y’ikipe y’umupira w’amaguru yaho yitwaga By-Ville
Ngombwa yavukiye ahitwa mu Ndorwa aho se yatwaraga ku ngoma ya Rudahigwa ahahoze ari muri Teritwari ya Byumba.Nyuma baje kwimukira ku Kicukiro ya Kigali, mu 1960 bahungira muri Uganda bamarayo imyaka ine, nyuma banyura Tanzania bajya mu Burundi aho baturutse batashye mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ngombwa urupfu rwe rwababaje abantu benshi bari mungeri zitanduka nye abobakoranye ndetse nabo babanaga mubuzima bwe bwaburi munsi

Iruhuko ridashira nganji yaduhaye byose bikikiye inganzo. Warakoze cyane. Hobe. Urabeho nshuti y’abato, nshuti yanjye; nseko itagira umwaga ukaba intore cyane. Usize icyuho pe. RIP



