25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Rayon Sports yasezereye Police FC muri 1/4 cy’irangiza mugikombe cy’Amahoro

spot_img

Rayon Sports yasezereye Police FC muri 1/4 cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro.

Ikipe ya Rayon Sports yasezereye Police FC muri 1/4 cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro. Ni umukino warangiriye muri Penalite aho, Rayon Sports yatsinze Penalite 4-2Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi wabonaga zirimo gukina umukino w’imbaraga nyinshi ariko ubona kurema uburyo ari ibintu bikomeza kuyagora cyane

Ikipe ya Police FC muri iki gice cya mbere babonyemo amahirwe yo gutsinda igitego ariko Ani Elijah ntiyayabyaza umusaruro. Ku ruhande rwa Rayon Sports, Tambwe Gloire nawe yahawe umupira na Fall Ngagne ateye ishoti umupira ukubita ipoto uvamo

Igice cya mbere cyarangiye ikipe zombi zinganyije 0-0. Ni igice twabonye amakipe yombi akinira hagati mu kibuga cyane ariko ubona akina umukino urimo ishyaka ryinshi ku munota wa 52, ikipe ya Police FC yabonye ikarita y’umutuku yahawe Nsabimana Eric Zidane

Ni ikosa yakorewe na Ishimwe Ganijuru Elia, Zidane ahagurutse akubita Ganijuru, Kayitare David ahita amuha ikarita y’umutuku.Ku munota wa 73, ikipe ya Police FC yakoze impinduka, Ben Moussa akuramo Ani Elijah yinjizamo Emmanuel Arnold Okwi. Uyu yinjiye asanga abinjiyemo kare barimo Byiringiro Lague na Ndizeye Samuel

Ikipe ya Rayon Sports nayo yinjije mu kibuga Joachin Vigninou na Habimana Yves, abarimo Sindi Paul na Aziz Bassane bavanwa mu kibugaUmukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Police FC waje kurangira ikipe zombi zinganyije 0-0. Ni umukino ikipe ya Rayon Sports wabonaga y’inaniwe cyane kuko yakinnye iminota myinshi Police FC ituzuye

Nyuma yo kunganya 0-0 mu mikino yombi, byari ngombwa ko ikipe zigera muri Penalite. Ikipe ya Rayon Sports yakomeje muri 1/2 nyuma yo gutsinda Police FC Kuri Penalite 4-2

Muri iki cyiciro gikurikira, Rayon Sports izahura na Gorilla FC yasezereye AS Kigali, mu gihe undi mukino uzahuza APR FC na Etincelles FC

AFRIZUM OFFERS

Rayon Sports yatsinze Penalite 4-2

AFRIZUM OFFERS

Rayon Sports yakomeje muri 1/2 nyuma yo gutsinda Police FC Kuri Penalite 4-2

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles