
Kiki Shepard wamamaye muri Showtime at the Apollo yitabye Imana ku myaka 74Kiki Shepard, wamamaye cyane nk’umunyamakuru wafatanyaga kuyobora ikiganiro cy’imyidagaduro “Showtime at the Apollo,” yitabye Imana ku myaka 74.Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe n’umuvugizi we, LaShirl Smith, wavuze ko yitabye Imana ku wa Mbere i Los Angeles azize indwara y’umutima yaje itunguranye, bikaba byababaje benshi kuko nta wari ubyiteze.

Shepard yabaye icyamamare mu maso y’abarebaga televiziyo babarirwa muri za miliyoni, cyane mu gihe yamaze ayobora “Showtime at the Apollo” kuva mu 1987 kugeza mu 2002. Muri icyo gihe, yasangizaga urubyiniro na Steve Harvey, anagira uruhare rukomeye mu kumenyekanisha abahanzi bakizamuka muri iyo nzu y’imyidagaduro izwi cyane yo muri Harlem.Nyuma y’aho, yakomeje ibikorwa bye mu rwego rwa televiziyo, agaragara mu biganiro bitandukanye birimo “A Different World,” “Baywatch,” “Baywatch Nights,” “NYPD Blue,” “Everybody Hates Chris,”
“Grey’s Anatomy,” na “Mind Your Business.” Yanatangiye kugaragara muri filime “Blackjack Christmas.”Uretse ibyo, yaje no gukora izina rikomeye kuri Broadway, agaragara mu bitaramo by’ikinamico nka “Bubbling Brown Sugar,” “Reggae,” “Your Arms Too Short to Box With God,” na “Porgy and Bess.”Mbere yo kwamamara kuri Apollo.

Kiki Shepard yari yatangiye umwuga we nk’umubyinnyi wabigize umwuga mu ntangiriro z’imyaka ya 1970, abyinira mu bihugu bitandukanye ku isi, harimo no gukorana na D.C. Repertory Dance Company.Urupfu rwe rusize icyuho gikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro, aho yari yarubatse izina rikomeye mu gihe kirekire.Key Words.Kiki Shepard, Showtime at the Apollo, Steve Harvey, .imyidagaduro, Hollywood, Broadway, urupfu, abahanzi, Harlem, dancer




