Kuva ku nkomoko yawo muri Haiti kugeza ku rubyiniro n’indirimbo zikunzwe cyane muri Afurika y’Iburasirazuba, izamuka rya Konpa ryerekana uburyo umuziki w’abirabura ushobora kurenga imipaka, ukagera kure cyane y’aho watangiriye ugahabonera ubuzima bushya.
Igihe umuhanzi w’Umunya-Haiti Paska yageraga muri Kenya mu Ugushyingo umwaka ushize, yari afite intego ebyiri z’ingenzi: gutaramira mu iserukiramuco rya Konpa ryabereye ku nkombe z’inyanja no gukorana indirimbo n’umuhanzi wo muri Kenya.Ariko icyo yabonye mu rugendo rwe rwa mbere muri Kenya cyari kirenze ibyo yari yiteze. Muri Kenya no mu bindi bice bya Afurika y’Iburasirazuba, yasanze hari urukundo rwihariye rw’umuziki wa Konpa rwari rumaze imyaka rwiyubaka mbere y’uko ahagera.
Yagize ati: “Byanyibukije cyane Haiti. Ikintu gikomeye kuri njye ni uko nasanze tutari kuzana umuco mushya cyangwa ikintu cy’amahanga, ahubwo twari twongeye guhuza abantu dusangiye inkomoko n’umuco.”
Mu myaka ine ishize, Konpa yabaye imwe mu njyana zitunguranye zinjiye mu muziki ukundwa cyane muri Afurika y’Iburasirazuba. Ingaruka zayo zigaragara mu ndirimbo z’abahanzi bakomeye nka Savara, Okello Max, Zuchu, Jay Melody, Mbosso, Siji na Element Eleéeh.Uyu munsi, imbaraga zayo zigaragarira cyane mu ndirimbo “Finale” yahuriyemo Bien na Ali Kiba, imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane muri Afurika y’Iburasirazuba muri uyu mwaka.
Mbere y’uko Konpa yinjira mu muziki usanzwe, ababyinnyi ni bo babanje kuyimenyekanisha mu birori by’imbyino za Afro-Latin aho yacurangwaga hamwe na Salsa, Bachata na Kizomba. Nyuma yaje kugira umuryango wayo wihariye, bituma abantu bayumva, bayibyina kandi bayisobanukirwa neza.Trevor Magak, umuproducer akaba n’uwashinze itsinda rya muzika rya Kodongklan, yavuze ati:“Hari ikintu cyihariye muri uyu muziki. Iyo uwumvise uhita ushaka kunyeganyeza umutwe cyangwa kubyina. Melody ni yo ifite agaciro gakomeye hano.”
Konpa (cyangwa Kompa) ni injyana yavukiye muri Haiti mu myaka ya 1950. Igaragazwa n’amajwi atuje ariko aryoshye, gitari zicuranze mu buryo bwihariye, melody zoroheje ndetse n’injyana yoroshye ituma abantu bayibyina byoroshye.Kubera ko abaturage bo muri Afurika y’Iburasirazuba basanzwe bakunda indirimbo zishingiye kuri melody, injyana zo ku nkombe z’inyanja ndetse n’indirimbo z’urukundo za Bongo Flava, Konpa yabashije kwakirwa vuba.

Ibyo byagaragaye cyane nyuma y’uko umunyamurandasi Jeamy Blessed ashyize amashusho abyina indirimbo “Finale”, maze abantu benshi batangira kwibaza niba ari indirimbo ya Kenya na Tanzania cyangwa se iya Haiti.Mu by’ukuri, hari aho ubu batangiye kwita iyi njyana “Swahili Kompa” cyangwa “Kompa Flava”, kubera uburyo abahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba bayivangamo amagambo y’Igiswahili, imvugo z’aho batuye n’uburyo bwabo bwo gutunganya umuziki.
Uko abahanzi bayihinduye konpa iyabo
Savara, wahoze muri Sauti Sol, ni umwe mu bantu babonye amahirwe ya Konpa hakiri kare.Mu 2024 yakoze indirimbo “Show You Off”, imwe mu ndirimbo za mbere zakoresheje Konpa muri Kenya.Yagize ati:“Nabwiye abaproducer nti: ‘Tugiye gukora indirimbo ya Konpa.’ Ariko njye sindi uwo ku kirwa cya Haiti.”Ni yo mpamvu yafashe Konpa ayivanga na Zouk, ayongerera umuvuduko kandi ashyiramo amagambo y’Igiswahili n’imvugo z’urubyiruko.
Trevor Magak wari mu bikorwa byo kuyikora avuga ko icyo gihe abahanzi benshi bari batangiye kugerageza Konpa. Muri abo harimo na producer Hendrick Sam, wagize uruhare mu ndirimbo nka:“Show You Off”,“Your Body”,“Taya”,“Finale”Magak avuga ko impamvu Konpa iri gutsinda ubu ari uko igihe cyayo cyageze.
Rwanda na Burundi byari bisanzwe bifite isano n’iyi njyana
Nubwo Kenya iri mu bihugu byakurikiyeho, mu Rwanda no mu Burundi abantu bari bamaze igihe bafite uburyo bwo kwegera iyi njyana.Ibi biterwa ahanini n’amateka y’ubukoloni bw’Ababiligi ndetse n’ingaruka z’umuziki uvuga Igifaransa ukomoka muri Afurika yo Hagati.

Umuhanzi akaba na producer w’Umunyarwanda Element Eleéeh yavuze ko uburyo bwa Konpa bwumvikana mu ndirimbo ze nka “Tombé” buturuka ku muziki yakuriyemo no ku cyifuzo cyo guhuza injyana zitandukanye.Yagize ati:“Birashoboka ko ari Konpa ivanze na Zouk ndetse na Afrobeat. Umuziki nkora si Konpa yuzuye kandi si Afrobeat yuzuye.”
Muri Tanzania, Konpa yinjiye buhoro buhoro binyuze mu ndirimbo z’urukundo za Bongo Flava n’abahanzi nka:Zuchu,Jay Melody,Mbosso,Ali Kiba,Mocco Genius Umubyinnyi wo muri Tanzania Joseph Magnus Mbano, uzwi nka Credor Dancer, yavuze ko yumvise Konpa bwa mbere kuri TikTok mu 2023.Yagize ati:“Konpa ikundwa n’abantu benshi ariko benshi ntibazi ko ari yo bumva. Bahita bakunda melody n’injyana yayo.”
Muri Kenya, Konpa yabanje gukundwa mu rubyiniro mbere yo kugera mu muziki nyamukuru.Lennart ‘Lenny’ Fleck, umwe mu bashinze umuryango Kite’l Mache, yavuze ko bawushinze kugira ngo Konpa igire umwanya wayo kandi ikomeze guhuza abantu n’umuco wa Haiti.
Bategura ibitaramo bya Konpa Nights inshuro ebyiri cyangwa eshatu buri mwaka muri Nairobi, aho icyabaye vuba cyitabiriwe n’abantu bagera kuri 400.Abacuranzi ba DJ na bo bagize uruhare rukomeye mu kuyimenyekanisha. DJ Ricks yatangiye gukora imivangire ya Konpa kuri YouTube mu 2023, ahita abona ko hari abantu benshi bayikunda.
Haiti na Afurika y’Iburasirazuba byatangiye gukorana byeruye
Igihe Paska yageraga muri Kenya mu Ugushyingo 2025, yari yatumiwe na Kite’l Mache na Baxx Entertainment Africa.Mbere bari bateganyije ko azakorana indirimbo na Okello Max, ariko bageze muri studio ibintu biraguka.Trevor Magak yahamagaye abandi bahanzi ba Kodongklan, maze nyuma y’amasaha 12 gusa bahita bakora indirimbo “Your Body.”Paska yavuze ko icyamushimishije ari uko nta muntu wageragezaga kurinda cyangwa kwiharira umuziki.Yagize ati:“Twese twazanye umwimerere wacu ku meza.”
Nubwo Konpa iri mu bihe byiza cyane muri Afurika y’Iburasirazuba, bamwe baracyibaza niba izamara igihe kirekire.Savara yavuze ko ateganya gukora izindi ndirimbo nyinshi zishingiye kuri Konpa.Magak na we yavuze ko hari izindi nyinshi zitegerejwe zivuye mu itsinda rya Kodongklan.
Ariko anagaragaza impungenge ko abaturage ba Kenya bakunda kwiga ibintu bishya vuba, bakabikoresha cyane mu gihe gito, nyuma bakabireka.Paska we abona ko ejo hazaza hashobora kuba heza kurushaho niba umubano hagati y’abahanzi bo muri Haiti n’abo muri Afurika y’Iburasirazuba ukomeje gukura.
Yasoje agira ati:“Umuziki ugomba gutembera. Nta mipaka ugira. Ndifuza ko abantu bakomeza kubaka hamwe natwe.”Kuri we, intego ni uko abantu bazumva uyu muziki bakavuga bati:“Uru ruvange rwa Haiti na Kenya rufite ikintu kidasanzwe. Rushobora kuba amajwi y’ejo hazaza.”



