Abahanzi b’abavandimwe Vestine na Dorcas bamaze imyaka myinshi bari mu bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda, batangaje ko batakiri gukorana na Irene Murindahabi uzwi nka M Irene wari usanzwe ubafasha mu micungire y’umwuga wabo.
Iyi nkuru yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2026, nyuma y’uko aba bahanzikazi batangaje ko bahisemo gukomeza ibikorwa byabo bya muzika mu buryo bwigenga, basoza ubufatanye bwari bumaze imyaka itandatu hagati yabo na M Irene.
Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara, Vestine na Dorcas bagaragaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’igihe kinini cyo kugitekerezaho, bavuga ko bifuza gutangira icyiciro gishya gishingiye ku ntego n’icyerekezo bishya bafite ku muziki wabo.
Nubwo bahisemo gutandukana mu kazi, aba bahanzikazi bavuze ko bakomeje guha agaciro uruhare M Irene yagize mu rugendo rwabo rwo kugera aho bageze uyu munsi. Bavuze ko yabaye umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu kubafasha kumenyekana no kubaka umwuga wabo mu buryo bw’umwuga.
Mu myaka ishize, Vestine na Dorcas babaye bamwe mu bahanzi ba Gospel bafite abakunzi benshi mu Rwanda no hanze yarwo, aho indirimbo zabo zakomeje gukundwa n’abatari bake. Ibi byatumye izina ryabo rirushaho gukomera mu muziki nyarwanda.
Nubwo ubufatanye bwabo na M Irene burangiye, aba bahanzikazi batangaje ko ibikorwa byabo bitazakoma mu nkokora, ahubwo ko bafite imishinga mishya bateganya kugeza ku bakunzi babo mu minsi iri imbere.

Abakurikirana imyidagaduro bibukiranye ko si bwo bwa mbere habayeho kudahuza hagati ya Vestine na Dorcas ndetse n’uyu mujyanama. Mu myaka yatambutse, habayeho igihe impande zombi zatandukanye by’igihe gito mbere yo kongera kwiyunga no gukomeza gukorana.
Kuri ubu, nta makuru arambuye aratangazwa ku byihishe inyuma y’iki cyemezo cyo kongera gutandukana. M Irene na we ntaragira icyo atangaza ku mugaragaro ku byerekeye ihagarikwa ry’ubu bufatanye.
Icyakora, abakunzi b’aba bahanzikazi bafite amatsiko yo kureba uko bazakomeza urugendo rwabo nyuma yo gufata icyemezo cyo kwikorera ibikorwa byabo, ndetse niba hari impinduka zikomeye zizagaragara mu muziki wabo mu bihe biri imbere.




