25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

KWIZERA OLIVIER YATEJE IMPAKA ZIKOMEYE MUBANYARWANDA

spot_img

Umuzamu wa rayon sport Kwizera Olivier uherutse guhabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa Gashyantare muri rayon sport akomeje kuvugisha benshi kumbuga nkoranya mbaga

Nyuma yo kudahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ bikomeje kuvugisha benshi aho bamwe bagaragaza ko mu batoranyijwe ntawe umurusha.

Ku mukino wahuje Rayon Sports na Al-Merrikh ku mugoroba wo ku wa Mbere, abafana ba Rayon sport bagarutse kenshi kuri Nshimiyimana Eric, Umutoza Wungirije wagize uruhare mu guhamagara abakinnyi bazitabira umwiherero

Nshimiyimana Eric yari kuri Kigali Pelé Stadium hamwe n’Umutoza Mukuru, Stephen Constantine n’abandi bayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) barimo Perezida wayo, Shema Ngoga Fabrice.

Abajijwe kukuba uyu munyezamu wa rayon sport KWIZERA Olivier atahamagawe mu ikipe y’igihugu AMAVUBI, Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yagaragaje ko Kwizera yahabwa amahirwe yo kwiyereka umutoza.Ati “Wenda ntabwo twabivuganye n’umutoza n’Umunyamabanga Mukuru, ariko reka turebe niba bashobora kumuha amahirwe agasanga abandi mu mwiherero, bakabisuzuma. Baba benshi, bagera mu 100 tubifashe gutyo. Icyiza ni uko n’umutoza wacu Constantine turimo kumushakira abakinnyi atazi. Ibyo ariko turaza kubivugaho, kugira ngo tutabigarukaho kenshi.”

Nyuma Umutoza Stephen Constantine yasabye kugira icyo yongeraho, agira ati “Abakinnyi batoranyijwe na Eric Nshimiyimana kuko arabazi, nta biganiro, nta kubijyaho impaka.

Kuruyu wa kabiri tariki ya 17 werurwe 2026 kumbugankoranyambaga no kubinyamakuru bitandukanye ntayindi nkuru uretse kuba KWIZERA Olivier atahamagawe, ibi byagarutsweho n’Abanyamakuru batandukanye bibazaga icyagendeweho bahamagara abanyezamu bagasiga uyu muzamu wa murera kandi nyamara ubwo ikipe y’igihugu AMAVUBI iheruka guhamagarwa yaririmo uyu KWIZERA kandi nyamara icyo gihe ntakipe yarafite ariko ubu arikwitwara neza mu ikipe ya Rayon sport nibwo atahamagawe .

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles