25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Uwashinze MOBO Awards, Kanya King, yitabye Imana afite imyaka 57 azize kanseri

spot_img

Umunyemari w’Umwongereza ndetse n’uwashinze ibihembo bya MOBO Awards, Kanya King, yitabye Imana.Kanya King yapfuye ku wa 3 Kamena 2026 nyuma yo kumara igihe arwana na kanseri yo mu mara manini (colon cancer). Yari afite imyaka 57 y’amavuko.

Umuryango wa MOBO Organisation watangaje aya makuru y’akababaro binyuze mu itangazo washyize ku rubuga rwa Instagram ku wa Gatanu.

Kanya King afite igihembo"Mobo"
Umuryango wa MOBO Organisation watangaje aya makuru y’akababaro binyuze mu itangazo washyize ku rubuga rwa Instagram mu ijoro ryo ku wa Gatanu.

Iryo tangazo ryagize riti: “Tubabajwe cyane no gutangaza ko uwashinze ndetse akaba n’Umuyobozi Mukuru wa MOBO Organisation, Kanya King CBE, yitabye Imana ku wa 3 Kamena 2026 nyuma yo guhangana ubutwari na kanseri yo mu mara manini.”MOBO, bisobanura Music of Black Origin, ni ibihembo bya muzika bitangwa buri mwaka mu Bwongereza. Byashinzwe na Kanya King mu 1996 hagamijwe guha icyubahiro no kumenyekanisha impano z’abahanzi bakomoka mu muryango w’abirabura.

Kanya King yavukiye i Kilburn, mu majyaruguru ya Londres, ku wa 12 Gashyantare 1969. Yari afite umubyeyi w’umunya Ireland n’undi w’umunya Ghana.Yamenyekanye cyane kubera uruhare yagize mu guteza imbere umuziki n’umuco w’abahanzi b’abirabura mu Bwongereza no ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu bihembo bya MOBO byabaye kimwe mu birori bikomeye bya muzika ku isi.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles