18.2 C
Kigali
Tuesday, September 29, 2026

Israel Mbonyi yageze muri Kenya aho yitabiriye igitaramo cya Grace Encounter 2026

spot_img

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yageze i Nairobi muri Kenya, aho agiye kwitabira igitaramo cya Grace Encounter 2026, giteganyijwe ku wa 26 no ku wa 27 Nzeri 2026, muri Uhuru Park.

Iki gitaramo kizatangira saa yine za mu gitondo (10:00 AM) buri munsi, kikazahuza abakunzi ba Gospel mu minsi ibiri izibanda ku kuramya, guhimbaza Imana no kwigishwa Ijambo ryayo.

Abategura iki gitaramo batangaje ko kizaba ari umwanya wihariye wo guhuriza hamwe abantu mu izina rya Yesu Kristo, bakaba banemeje ko kwinjira ari ubuntu.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugera muri Kenya, Israel Mbonyi yagize ati: “Muraho Kenya na Nairobi! Twageze mu rugo kandi twishimiye kuzabonana namwe kuri uyu wa Gatandatu.”

Abategura Grace Encounter 2026 na bo bagaragaje ibyishimo batewe n’iki gikorwa. Mu butumwa banyujije kurukuta rwabo rwa Instagram bavuze ko biteguye kwakira abantu mu minsi ibiri izarangwa n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, gusenga no kwigishwa Ijambo ry’Imana.

Bagize bati: “Iminsi ibiri ikomeye. Iminsi ibiri yo kuramya, guhimbaza Imana no kwigishwa Ijambo ryayo. Iminsi ibiri aho ijuru rizahurira n’isi. Turaterana kubera izina rimwe, ijwi rimwe n’ihuriro rimwe na Yesu!”

Israel Mbonyi ni umwe mu baramyi nyarwanda bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel, wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Nina Siri’, ‘Unigeukie’ na ‘Hobe’.

Kwitabira Grace Encounter 2026 ni andi mahirwe kuri uyu muramyi yo guhura n’abakunzi be bo muri Kenya, mu gitaramo gitegerejwe kuzakurura imbaga y’abakunzi ba Gospel muri Uhuru Park i Nairobi. 

Grace Encounter 2026 izaba ku wa 26 no ku wa 27 Nzeri 2026, guhera saa yine za mu gitondo, aho abantu bose bemerewe kwinjira ku buntu.

CEDRIC KWIZERA
Author: CEDRIC KWIZERA

spot_img
spot_img

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles