19.9 C
Kigali
Monday, September 28, 2026

Chris Brown ashobora kugabanyirizwa hafi 40% ku ndishyi yaciwe kubera imbwa ye

spot_img

Maria Avila yatsindiye indishyi za miliyoni $12.9 nyuma yo kurumwa n’imbwa ya Chris Brown mu 2020, ariko umucamanza aratekereza ku cyemezo cyo kugabanya ayo mafaranga ho asaga miliyoni $5.

Uwahoze ari umukozi wo mu rugo rwa Chris Brown witwa Maria Avila ashobora kutazahabwa indishyi zose zingana na miliyoni $12.9 yari yatsindiye mu rubanza, nyuma yo gukomereka bikomeye arumwe n’imbwa ya Chris Brown.

Avila yari yatsindiye izi ndishyi nyuma yo kubwira inteko y’abacamanza ko mu 2020 yarumwe n’imbwa ya Chris Brown, bikamuviramo ibikomere bikomeye mu maso no ku kuboko, inkovu zamusigiye ibimenyetso by’igihe kirekire n’ibibazo by’umubiri n’ihungabana bikomeje kumugiraho ingaruka.

Gusa ubu umucamanza Huey P. Cotton aratekereza ku kugabanya aya mafaranga ku buryo ashobora gukurwaho asaga miliyoni $5, bigatuma indishyi zigabanukaho hafi 40%.

Mu iburanisha riherutse, umwavoka wa Avila, Nancy Doumanian, yamaganye igitekerezo cyo kugabanya indishyi ku kigero giteganyijwe, ashimangira ko umukiliya we agikomeje kugira ibibazo bishingiye ku kwangirika kw’imyakura.

Yagize ati: “Niba urukiko rwemera ko hari amafaranga agomba kugabanywa, nasaba ko yagabanywa ku rugero ruto. Igabanywa riri gutekerezwaho ubu ringana na hafi 40%. Ni amafaranga arenga miliyoni $5.”

Yakomeje asaba ko indishyi zagabanywa zikagera kuri miliyoni $11, aho kuba amafaranga make kurushaho urukiko ruri gutekereza. Yagize ati: “Dushingiye ku buremere bw’ibikomere Miss Avila yagize no kuba bizahoraho, twasaba ko indishyi zigera kuri miliyoni $11, Nyakubahwa.”

Ku ruhande rwa Chris Brown, abamwunganira mu mategeko bari barasabye ko urubanza rusubirwamo, bavuga ko indishyi zaciwe zikabije ndetse banenga ibimenyetso byakoreshejwe mu rubanza.

Kugeza ubu, nta cyemezo cya nyuma kirafatwa ku mafaranga Avila azahabwa. Umwanzuro w’urukiko ni wo uzagaragaza niba indishyi yari yatsindiye zizagabanywa n’ingano y’amafaranga azasigarana

CEDRIC KWIZERA
Author: CEDRIC KWIZERA

spot_img
spot_img

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles