Umunyamideli n’umunyamakuru uzwi cyane muri Afurika y’Epfo Nandi Madida yashimishije benshi ubwo yizihizaga isabukuru y’umugabo we, umuririmbyi ndetse na producer watsindiye Grammy Zakes Bantwini, abinyujije mu butumwa bwuje amarangamutima ndetse n’agakate k’agatangaza kameze nka Rolex ihenze.
Ako gakate kateguwe mu buryo bwihariye kagaragaraga nk’agasanduku ka Rolex k’icyatsi, kariho n’isaha isa n’iya Rolex mu ibara rya zahabu hagati, gashyizwe ku musego w’umweru. Mu gice cyo hejuru hagaragaraga ifoto ya Zakes Bantwini ifite igitabo cya Rolex n’ikimenyetso cya Rolex, bigaragaza ubwiza n’agaciro kadasanzwe. Hasi yaho hari ubutumwa bwanditse bugira buti: “Igihe ntigitegereza umuntu. Isabukuru nziza Zakes.”

Nandi Madida yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ashimira umugabo we, avuga ko isabukuru ye atari ukurangiza undi mwaka gusa, ahubwo ari n’umwanya wo kwizihiza uwo ari we nk’umugabo, umubyeyi, umuhanzi n’umuntu ufite uruhare rukomeye mu muziki.
Yagize ati: “Uyu munsi ntabwo twizihiza isabukuru yawe gusa, ahubwo tunizihiza umuntu uri we. Umunyabigwi, umuremyi, umubyeyi, umugabo n’umuntu wagize uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bwa benshi binyuze mu muziki.”
Yakomeje amusabira amahoro, umunezero n’iterambere, amwifuriza gukomeza kugira imyaka myinshi y’ubuzima bwiza n’intsinzi.Zakes Bantwini na we yasangije ifoto y’ako gakate ku rukuta rwe rwa Instagram, yongeraho ubutumwa bugufi agira ati: “Isabukuru nziza kuri njye. Iyi ni igihe cyanjye.”




