Filime mbarankuru nshya y’umunyabigwi mu bijyanye n’ibidukikije David Attenborough yise “A Gorilla Story: Told by David Attenborough” yatangiye gutambuka ku rubuga rwa Netflix kuva ku wa 17 Mata 2026. Iyi filime igaruka ku buzima bw’ingagi zo mu Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ikaba yibanda ku nkuru y’umuryango w’ingagi wari uyobowe n’iyitwa Pablo.
Mu buryo bwihariye, iyi filime ikurikirana ubuzima bwa Pablo kuva ari akana Attenborough yahuriye na ko mu 1978, kugeza ibaye ingabo iyoboye itsinda. Igaragaza uko yakuriye mu muryango, uko yayoboye izindi ngagi ndetse n’uko urubyaro rwayo rukomeje kubaho kugeza ubu, bigatanga ishusho y’uruhererekane rw’ubuzima bw’ingagi mu gihe kirekire.
Iyi filime yakozwe ku bufatanye na Silverback Films, Appian Way Productions yashinzwe na Leonardo DiCaprio, hamwe na Rwanda Development Board (RDB) na Dian Fossey Gorilla Fund. Ubu bufatanye bwatumye igira ireme rihanitse mu mashusho no mu bumenyi ku bidukikije.

Amashusho yafatiwe mu Rwanda mu gihe kirekire, bituma abakoze iyi filime babasha kugaragaza imyitwarire y’ingagi mu buryo bwimbitse, harimo uko zibana, uko zirinda urubyaro rwazo n’uko zifitanye umubano ukomeye nk’imiryango. Attenborough yavuze ko kimwe mu byamurenze umutima ari uburyo izi ngagi zamwemereye kuzegera cyane, ibintu adafata nk’ibisanzwe ku nyamaswa zo mu gasozi.
Uretse uruhare rwayo mu kwigisha no gushimisha abayireba, iyi filime initezweho guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda no gukomeza kumenyekanisha isi yose ku rugendo rw’igihugu mu kubungabunga ingagi. Ni igihangano gifite ubutumwa bukomeye ku kurengera ibidukikije, kikerekana isano iri hagati y’abantu n’inyamaswa.



