Abaturage basanzwe bivuriza ku Bitaro bya Muhororo bishimira ko ibi bitaro bigiye kuvugururwa bakavuga ko kuba byari bito, binashaje byagiraga ingaruka ku mitangire ya serivisi bikabatera impungenge z’ubuzima n’umutekano.

Ibitaro bya Muhororo byubatswe mu kagari ka Kamasiga mu Murenge wa Gatumba mu 1952. Icyo gihe abakoloni bashakaga ko bijya bivura abacukuraga n’abacukuzaga amabuye y’agaciro. Ubu bigiye kubakwa bundi bushya bikaba bizuzura bitwaye asaga miliyari 33,5 zamafaranga Y’ u Rwanda
Mukeshimana Jeanne utuye hafi yirivuriro riherereye Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero aravuga ko yigeze kuhabyarira bamuryamishanya ku gitanda n’undi mubyeyi na we wabyaye, kubera ubuto bwabyo.
Ati “Icyo gihe naraye nshikagurika, mfite ubwoba ko nshobora kuryamira umwana agapfa. Ikindi buriya iyo abantu bacucitse noneho kwa muganga bashobora kwanduzanya indwara. Amakuru y’uko byenda kubakwa turayumva icyo twasaba ni uko byakwihutishwa
Soeur Mukankusi Annociata ukora muri ibi bitaro avuga ko kuhatangira serivisi bibabangamira cyane kuko ari hato, byagera munzu y’ ababyeyi babyarirao bikaba ibindibindi
Ati “Aho babyarira ni hato cyane. Aho bakirira abarwayi ni hato, ndetse n’ahashyirwa impinja zavutse igihe kitageze naho ntihajyanye n’igihe
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero butangaza ko mu gihe cya vuba serivisi zigiye kwimurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Rususa, inyubako z’Ibitaro bya Muhororo bigasenywa kugira ngo haboneke ubutaka bwo kubakaho ibitaro bishya bijyanye n’igihe.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukunduhirwe Benjamine avuga ko ari ngombwa ko byubakwa bundi bushya kuko bishaje ku buryo kubisana bitaba bihagije.
Ati “Nk’aho bakirira indembe ni hato, no kubona aho dushyira ibitanda ubwabyo biba bigoye, bituma ibitaro bitagira ibyumba byihariye by’abarwayi. Aho babyarira ni hato ugereranyije n’umubare twakira.”
Ibitaro bya Muhororo byivurizwaho n’abaturage bo mu mirenge irindwi irimo uwa Muhororo, Gatumba, Nyange, Bwira na Kageyo.
Imirimo yo kubaka ibi bitaro biteganyijwe ko iratangira mu ntangiriro zumwaka 2027 bikaba bizatwara imyaka igera Kuri 2 kugiango bibebyuzuye Neza.



