28.2 C
Kigali
Monday, August 17, 2026

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yongeye ibindi bihugu 12 ku rutonde rw’ibisabwa gutanga ingwate y’ibihumbi $15 by’ idolari

spot_img
Amerika yongereye ibihugu bisabwa gutanga ingwate ya $15,000 kuri visa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yongeye ibindi bihugu 12 ku rutonde rw’ibisabwa gutanga ingwate y’ibihumbi 15 by’amadolari ya Amerika (arenga miliyoni 21 Frw) ku bifuza visa z’ubucuruzi n’ubukerarugendo.IkiAFRIZUM OFFERS

Amerika yongereye ibihugu bisabwa gutanga ingwate ya $15,000 kuri visa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yongeye ibindi bihugu 12 ku rutonde rw’ibisabwa gutanga ingwate y’ibihumbi 15 by’amadolari ya Amerika (arenga miliyoni 21 Frw) ku bifuza visa z’ubucuruzi n’ubukerarugendo

Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukumira imyitwarire mibi igaragara ku banyamahanga bamwe na bamwe barenza igihe bemerewe kumara muri Amerika, cyane cyane abajyayo ku mpamvu z’ubucuruzi n’ubukerarugendo.Mu kwezi kwa Mutarama 2026, Amerika yari yamaze gushyira ku rutonde ibihugu 38 bifite umubare munini w’abaturage barenza igihe cy’ama visa yabo. Ibyinshi muri byo biherereye ku mugabane wa Afurika, birimo Uganda, u Burundi, Botswana, Repubulika ya Centrafrique, Gambia, Sénégal, Zimbabwe, Malawi, Djibouti, Togo na Nigeria.Kuri ubu, hongewemo ibihugu 12 bishya ari byo Cambodge, Ethiopia, Georgia, Grenada, Lesotho, Maurice, Mongolia, Mozambique, Nicaragua, Papua New Guinea, Seychelles na Tunisia

Minisiteri yasobanuye ko abaturage baturuka mu bihugu bigera kuri 50 bazajya basabwa gutanga iyi ngwate mu gihe basaba visa z’ubucuruzi cyangwa iz’ubukerarugendo. Aya mafaranga azajya asubizwa gusa ku bantu bazubahiriza amabwiriza ya visa, bakagaruka iwabo ku gihe cyagenwe.Ku rundi ruhande, abazarenza igihe bemerewe kugumayo ntibazasubizwa ayo mafaranga.Biteganyijwe ko iyi gahunda nshya ku bihugu byiyongereye kuri uru rutonde izatangira gushyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 2 Mata 2026.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles