Umuraperi w’Umwongereza Pete Bowditch yakoze igitaramo cyasize benshi batunguwe nyuma y’uko kigizwe n’impanuka idasanzwe yabaye mu buryo butari bwitezwe.
Uyu muhanzi wari wazanye udushya mu myidagaduro, yahisemo kuririmba yimanitse mu mugozi uri hejuru y’abafana, mu rwego rwo kongera umwihariko mugitaramoke ndetse noguseruka kurubyiniro bitandukanye niryari bimenyerewe kugirango yemeze abaje kwihera ijisho ubuhanzi bwe Ibi byari bigamije gutuma igitaramo kirushaho kuba cyihariye, ndetse byari byakiriwe neza n’abari aho.
Gusa ibintu byaje guhindura isura mu buryo butunguranye, ubwo igitaramo cyari kimaze kugera hagati. Umugozi yari yimanitseho watangiye kumuniga buhoro buhoro bituma atakaza ubushobozi bwo gukomeza kuririmba no kwitwara neza

Mu kanya gato, byaje kurangira atakaje ubwenge ari hejuru y’abafana.
Abari bitabiriye iki gitaramo bahise babona ko hari ikibazo gikomeye kibaye, cyane cyane ubwo mikoro (microphone) yakoreshaga yagwaga hasi. Ibi byahise bibatera impungenge, maze abatari bake batangira gutabaza abashinzwe umutekano n’abategura igitaramo kugira ngo bihutire gutabara
Abashinzwe umutekano n’ikipe y’abateguye igitaramo bahise bihutira kugera aho yari ari, bamukuramo vuba mu mugozi mbere y’uko ibintu birushaho gukomera. Yahise ahabwa ubutabazi bw’ibanze ndetse ajyanwa kwitabwaho n’abaganga.
Nyuma y’amasaha make, amakuru yatanzwe n’abari hafi y’uyu muhanzi yemeje ko ameze neza kandi ko ubuzima bwe buri mu murongo mwiza, ibintu byashimishije cyane abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.




