17.1 C
Kigali
Monday, October 12, 2026

King James agiye gusohora indirimbo ivuga inkuru y’umugore Bahuye 2015

spot_img

Ruhumuriza James wamamaye nka King James, yatangaje ko yitegura gusohora indirimbo nshya yise “Nakwibeshyeho”, ishingiye ku nkuru y’umugore witwa Alice wamusanze mu 2015 akamubarira inkuru y’ubuzima bwe ndetse akamusaba kuzayinyuza mu nganzo akayibara.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, King James yateguje iyi ndirimbo avuga ko inkuru ya Alice yamugumye ku mutima imyaka irenga irindwi, mbere y’uko mu 2022 afata umwanzuro wo kuyishyira mu nyandiko.

Ati: “Muri 2015, hari umuntu waje aho ndi arambwira ati ‘Nyandikira inkuru yanjye. Nitwa Alice.’ Yambwiye byose, ansigira izina rye n’ububabare bwe gusa.”

Uyu muhanzi yavuze ko yakomeje kubika ububabare bwa Alice mu mutima, kugeza ubwo mu 2022 yafashe umwanzuro wo kubushyira mu nyandiko, abukoramo indirimbo amaze imyaka ine arangije.

Iyi ndirimbo izaba yitwa “Nakwibeshyeho”. King James yavuze ko yifuza ko abantu bazayumva neza kuko atari indirimbo isanzwe, ahubwo ari inkuru y’umuntu yamubwiye mu buryo bwihariye.

Ati: “Nabitse ububabare bwe mu mutima. Mu 2022, ni bwo nari maze kuyandika. Nizeye ko yakize. Nizeye ko nawe uzakomeza gukira.”

Mu kiganiro na IGIHE, King James yanze guhishura inkuru irambuye y’iyi ndirimbo, avuga ko abakunzi be bakwiye gutegereza igihe nyacyo izasohokera bakazayumva.

Ati: “Inkuru yayo ntabwo nayivuga ariko vuba irajya hanze muzayumva kandi muzayishimira ndabyizeye.”

King James kandi yavuze ko iyi ndirimbo ari imwe mu zo azaririmba bwa mbere ubwo azaba ari mu gitaramo imbere y’abakunzi be muri Arizona.

Ati: “Ngiye kuyisohora vuba kugira ngo mushobore kumenya buri jambo, kuko nshaka kuyiririmbana namwe muri Arizona, muri salle yuzuye, kandi tukazanayifatira amashusho mu gitaramo.”

King James ageze kure imyiteguro y’ibitaramo byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, aho agiye kubikomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Byitezwe ko azataramira muri Celebrity Theatre i Phoenix muri Arizona, ku wa 28 Ugushyingo 2026.

Abategura iki gitaramo batangaje ko amatike akomeje kugurwa ku bwinshi, ndetse amatike yo hasi ari hafi y’urubyiniro yamaze gushira ku isoko.

Iki gitaramo kizaba gikurikira ibindi bibiri King James yakoreye muri BK Arena ku itariki ya 1 n’iya 2 Kanama 2026, byombi bikitabirwa n’abatari bake, ndetse n’ibitaramo yakoreye mu Bubiligi no mu Budage mu minsi ishize.

CEDRIC KWIZERA
Author: CEDRIC KWIZERA

spot_img
spot_img

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles