Muhirwa Fils Jovan, wamenyekaniye mu muziki nka Muriro, yatangaje ko hari igihe yigeze gufata umwanzuro wo gusezera mu mwuga wo gutunganya indirimbo, nyuma yo kumara igihe adasarura umusaruro w’umurimo we. Icyakora, umuntu yamugiriye inama yo kwihangana, arabyemera akomeza urugendo.
Niba ukunda umuziki Nyarwanda, ushobora kuba warumvise izina rye ritangira mu ndirimbo z’abahanzi bakomeye rigira riti “Murirooo”. Ni umwe mu batunganya indirimbo bahagaze neza mu Rwanda, akaba amaze gukorana n’abahanzi batandukanye.
IGIHE iherutse kwicarana na we mu kiganiro cyabereye muri studio ye, ahishura byinshi ku buzima bwe, haba mu muziki nk’akazi no hanze yawo.
Guhera mu 2020 kugeza mu 2023, Muriro yari amaze gukorera indirimbo abahanzi barimo Ruti Joel, Ariel Wayz, Kivumbi na Ish Kevin, n’abandi.
Muriro yavuze ko yamaze imyaka hafi ine ataratangira kubona umusaruro ujyanye n’umurimo we mu muziki, kugeza ubwo yafashe umwanzuro wo kubivamo. Icyakora, yagiriwe inama yo kwihangana no gukomeza gukora.
Ati: “Ubundi nabitangiye neza muri 2022. Ndavuga nti ‘noneho ubu ngiye kubijyamo byimbitse ariko nibyanga nzahita njya kwishakira akandi kazi, njye ntabwo naba umucunguzi w’injyana’. Buriya muri 2022 hari igihe byabaga bikaze ugasanga n’ay’ubukode yabuze, nkabona ni ‘ibisazi’ cyane.”
Producer Muriro yakomeje agira ati: “Kandi nkavuga nti ‘aho bukera ndabivamo’. Kuko ndabyibuka, hari umunsi nabwiye umuntu wari warampaye ibikoresho bye, ndamubwira nti ‘Rero aho bigeze biranze. Biranze cyane, ngiye kugusubiza ibintu byawe’.”
Uwo mugabo akimara kumva imbamutima ze, yamufashije cyane amusaba gukomeza kwihangana, amwizeza ko mu gihe kiri imbere bishobora kuzamuhira. Muriro ashimira uyu mugabo cyane, by’umwihariko ko icyo gihe atamwishyuzaga amafaranga yo kwishyura buhoro buhoro ibikoresho yari yaramuhaye.
Nyuma mu 2023, Muriro yaje guhurira i Kigali n’umuhanzi wari uvuye hanze y’u Rwanda, amuha amafaranga ibihumbi 100 Frw ngo amukorere indirimbo.
Ibi byatumye uyu mutunganya indirimbo atangira kongera kwigirira icyizere, dore ko indirimbo yari yarakoreye abandi bahanzi zari zimaze kumumenyekanisha ku rwego rushimishije.
Ati: “Numvaga bitabaho! Numvaga birenze cyane. Kuva ubwo nahise mvuga nti ‘Noneho, reka mbizemo mu buryo bwuzuye’.”
Mu mikoranire ye n’abahanzi, Muriro ahuza cyane na Amalon, dore ko yemeza ko ari we muhanzi rukumbi bashobora kwicarana bakandikana indirimbo ndetse bakayihanaho ibitekerezo.
Muriro ni na we wakoze indirimbo nyinshi zagize uruhare mu gufasha Amalon mu igaruka rye mu muziki, nyuma y’igihe yari amaze acecetse.
Ku rwego mpuzamahanga, Muriro avuga ko ashimira impano y’abahanzi nka Wizkid na Rema ndetse na Producer P.Priime, bose bakomoka muri Nigeria. Yifuza kandi kuzagira amahirwe yo gukorera indirimbo abahanzi bakomeye barimo Chris Brown.
Nubwo akorera umuziki mu Mujyi wa Kigali, Muriro yavukiye mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.
Yatangiye urugendo rwe mu muziki mu 2020, nyuma yo gukora imirimo itandukanye irimo isuku no gufotora, mbere yo kwinjira byimbitse mu mwuga wo gutunganya indirimbo.





