Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho agaragaza Harmonize ari kumwe n’inkumi yakoresheje mu mashusho y’indirimbo ye, aho bivugwa ko yamwibye amafaranga abarirwa mu bihumbi 4 by’amadolari ya Amerika, angana na miliyoni 6 Frw.
Iyi nkumi yitwa Cristina Celi, akaba yarifashishijwe mu mashusho y’indirimbo ya Harmonize yitwa “Kudos”.
Uyu mukobwa ashinjwa kuba yarakoresheje ikarita ya banki ya Harmonize mu bikorwa byo guhererekanya amafaranga angana na miliyoni 10,5 z’amashilingi ya Tanzania, ni ukuvuga hafi miliyoni 6 Frw, nta burenganzira yabiherewe.
Amashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Harmonize na Cristina Celi baganirira muri hoteli imwe iri ku mucanga ahazwi nka Mbezi Beach, i Dar es Salaam.
Harmonize akimara kumenya iby’aya mafaranga, yahise abimenyesha polisi yaho, nk’uko bigaragara muri ayo mashusho.
Ni na ho Harmonize yari acumbitse mu gihe hakorwaga amashusho y’indirimbo “Kudos”, imaze ibyumweru bibiri isohotse mu buryo bw’amashusho.
Iyi ndirimbo iri kuri album nshya ya Harmonize yise “31”. Ikimara gusohoka, yahise ihagarikwa n’Inama y’Igihugu y’Ubugeni muri Tanzania.
Mu mpamvu zatanzwe mu guhagarika iyi ndirimbo harimo ko ibikubiye mu mashusho yayo byabangamira umuco wa Tanzania.
Kuri iyo mpamvu, Harmonize yanaciwe amande ya miliyoni 5 z’amashilingi ya Tanzania.





