Tunga Imodoka kunguzanyo ya 80%

0
51

ikigo gitanga serivisi z’inguzanyo z’imodoka, twishimiye kumenyesha abakiriya bacu ko twashyizeho gahunda nshya igamije korohereza buri wese ushaka gutunga imodoka mu buryo burambye kandi bworoshye.

Iyi gahunda ituma umukiriya abasha kubona imodoka atabanje kugira amafaranga yose, ahubwo akishyura mu buryo bufatika kandi bujyanye n’ubushobozi bwe.


Uko gahunda yo gutanga inguzanyo ikora

Dutanga inguzanyo igarukira kuri 80% by’agaciro k’imodoka, mu gihe umukiriya yishyura 20% nk’umusanzu wa mbere.

Nyuma yo kwemererwa, umukiriya ahita ahabwa imodoka, andi mafaranga 80% asigaye akishyurwa mu gihe cy’imyaka 5 (amezi 60), mu byiciro bingana kandi bisobanutse.

Urugero rw’uko bikorwa

  • Imodoka ifite agaciro ka miliyoni 20 Frw
  • Umukiriya yishyura miliyoni 4 Frw (20%)
  • Inguzanyo ya miliyoni 16 Frw itangwa n’ikigo cyacu
  • Iyi nguzanyo yishyurwa mu gihe cy’imyaka 5

Ibisabwa kugira ngo ubone inguzanyo

Ushaka iyi serivisi asabwa kugaragaza ubushobozi bwo kwishyura binyuze muri ibi bikurikira:

  • Indangamuntu cyangwa passport
  • Icyemezo cy’akazi cyangwa ubucuruzi bwemewe
  • Konti ya banki igaragaza amafaranga yinjira
  • Guhamya inkomoko y’amafaranga azifashishwa mu kwishyura buri kwezi

Uburyo bwo kwishyura

Tworohereza abakiriya bacu gukoresha uburyo butandukanye bwo kwishyura:

  • Banki
  • Mobile Money (MTN & Airtel Money)
  • Online payment systems

Ubwishyu bukorwa buri kwezi ku buryo busobanutse kandi bworoshye gukurikirana.

Intego y’iyi gahunda

Iyi gahunda igamije:

  • Korohereza abantu kubona imodoka batagombye kugira amafaranga menshi icyarimwe
  • Guteza imbere ubwikorezi n’ubucuruzi
  • Gufasha abantu gukora ingendo zabo za buri munsi mu buryo bworoshye
  • Guteza imbere iterambere rirambye ry’abaturage no kongera imodoka zamashanyarazi

Nk’ikigo cyubahiriza serivisi nziza, twita cyane ku:

  • Gusuzuma ubushobozi bw’umukiriya mbere yo gutanga inguzanyo
  • Gukora amasezerano asobanutse arengera impande zombi
  • Gukurikirana ubwishyu buri kwezi mu mucyo
  • Gutanga serivisi yihuse, inoze kandi yizewe

Turahamagarira buri wese wifuza gutunga imodoka kuduhamagara cyangwa kudusura kugira ngo tumufashe kubona imodoka mu buryo bworoshye, bwizewe kandi burambye.

car on loan

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here