25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Nishimwe Naomie Yageneye Ubutumwa Bukomeye Abari na Abategarugori

spot_img

Nishimwe Naomie Nyampinga w’ u Rwanda wa 2020 yavuze ko ashingiye ku rugendo rwe bwite n’amasomo yakuye mu gitabo cye yise “More Than A Crown” bimuha imbaraga zo kuba urugero rwiza ku bandi bagore no kudacika intege

Ubutumwa yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram muri ikigihe hakizihizwa ukwezi mpuzamahanga kwahariwe abagore, Miss Ishimwe Naomie yavuze ko kwandika iki gitabo byamuhinduye kurusha uko yabitekerezaga, kuberako byamwigishije kwakira uwo ari we no gukomeza urugendo adacitse intege nubwo ibimuca intege bitabura.

AFRIZUM OFFERS

Yagize ati “Ntabwo nari nzi ko kwandika iki gitabo bizamfasha kumenya uko nkwiriye guhagarara ku kuri kwanjye no gukomeza n’iyo bitoroshye.”

Miss Ishimwe Naomie yavuze ko ubutumwa bukubiye muri iki gitabo butagarukiye kuri we gusa, ahubwo bwageze no ku bandi bagore, bikamwereka ko ubuzima bwe bwamaze kuba isomo ku bandibantu.

Yagaragaje ko “More Than A Crown” atari igitabo kivuga gusa ku ikamba ry’ubwiza yegukanye, ahubwo ari inkuru y’urugendo rwo kwiyubaka no gukomera mu bihe bigiye bitandukanye haba mubyiza cyangwa mubibi.

Yagize ati “Si ikamba navugaga, ahubwo navugaga urugendo rwo kuba umuntu ukomeye n’iyo wumva ucitse intege, kuba wiyizeye n’iyo wagira amakenga. Niba uri ahantu wumva utari uw’aho, cyangwa wumva unanijwe, ntucike intege. Hari imbaraga nyinshi mu gukomeza.”

AFRIZUM OFFERS

Ubutumwa bwa Naomie bwanagarutse ku gushishikariza abagore kwemera umwihariko wabo no kwiha agaciro, ashimangira ko ibyo umuntu arimo kuba bifite agaciro kurusha ibyo Isi imushyiraho abasaba gukora cyane avugako iyo wakoze neza ntagucika intege byanga bikunze ejohawe haba heza ntakabuza.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles