25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Mumujyi wa Londres mu Bwongereza Imbangukiragutabara Eshatu Zatwitswe

spot_img

Kurusengero rw’Abayahudi mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza Imbangukiragutabara eshatu zari zihaparitse zatwitswe zirakongoka, hakekwa ko byakozwe n’abafite urwango ku bwoko bw’Abayahudi

Byabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Werurwe 2026 mu gace ka Golders Green, kamwe kari mu dutuwemo n’Abayahudi benshi mu Murwa Mukuru w’u Bwongereza, Londre.

Polisi yomuri ik’ igihugu yatangaje ko abantu bataramenyekana batwitse izo mbangukiragutabara bazisanze kurusengero rw’Abayahudi rwa Machzike Hadath bakirimo gushakishwa

Izo modoka zari iz’umuryango w’ubugiraneza witwa Hatzola, utanga serivisi zo gutabara abarwayi no kubajyana kwa muganga byihuse mu muryango w’Abayahudi baba mu Bwongereza.

Nubwo izo mbangukiragutabara eshatu zahiye zigakongoka nta muntu wakomerekeye muri ubwo bugizi bwa nabi cyangwa ngo aburiremo ubuzima kuko izo modoka zose zari ziparitse nyamuntu wari uzirimo

inzego z’umutekano zatangiye iperereza, zikeka ko ari icyaha cyakozwe n’abafite urwango rushingiye ku Bayahudi.

Ati “Nifatanyije n’imiryango y’Abayahudi babyukiye kuri aya makuru ateye agahinda. Urwango rwibasira Abayahudi nta mwanya rugifite mu muryango mugari kandi buri wese ufite amakuru kuri uru rugomo turamusaba kuyamenyesha Polisi.”

Umuyobozi w’idini rya Abayahudi mu Bwongereza, Ephraim Mirvis, na we yavuze ko gutwika izo mbangukiragutabara ari igikorwa cyo kwibasira umuryango utanga ubutabazi no gutesha agaciro indangagaciro z’umuryango wabo.

Amashusho yafashwe na camera z’umutekano agaragaramo abantu batatu bakekwaho kuba ari bo bakoze ubwo bugizi bwa nabi ariko iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane neza ababigizemo uruhare.

Abayobozi muri ako gace batangaje ko iki gikorwa cyabaye mu gihe Abayahudi bitegura kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika y’Abayahudi uzatangira kwizihizwa ku itariki 1 Mata 2026, ufatwa nk’umwe mu yikomeye mu idini ryabo.

Icyo gitero ku Bayahudi kandi kije gikurikira ibindi byababereye mu Mujyi wa Montreal muri Canada aho habaye urugomo rwibasiye insengero eshatu z’Abayahudi n’ubucuruzi bwabo biraswaho amasasu

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles