16 C
Kigali
Monday, October 12, 2026

Dj Khaled Yavuze abaraperi akunda ntiyavugamo Drake

spot_img

Umushyushyarugamba akaba na Producer w’Umunyamerika, DJ Khaled, yavuze abahanzi b’Abaraperi afata nk’abakomeye cyane, ariko ku rutonde rwe ntihagaragaramo Drake, nubwo bombi bamaze imyaka bakorana mu ndirimbo zitandukanye.

DJ Khaled yabivugiye i Paris mu Bufaransa, ubwo yabazwaga umuhanzi afata nk’Umuraperi mwiza kurusha abandi bakiriho. Ako kanya yahise asubiza ko ari Jay-Z, nyuma avuga n’abandi bahanzi bakomeye akunda, barimo Lil Wayne, Nas na Scarface.

Yagize ati: “Jay-Z, Lil Wayne, Nas, Scarface Hari benshi nkunda. Nkunda abantu bose, ariko Jay-Z ni we nkunda kurusha abandi.”

DJ Khaled kandi yavuze bamwe mu bahanzi yashyira mu itsinda ry’abaraperi batanu cyangwa batandatu akunda cyane, barimo Jay-Z, Biggie Smalls, 2Pac, Nas, Kendrick Lamar na Rick Ross.

Icyagaragaye kuri uru rutonde ni uko Drake, umaze imyaka myinshi akorana na DJ Khaled, atavamuvuze.

Kuba Drake atagaragaye kuri uru rutonde byongeye gutuma hibazwa niba umubano w’aba bahanzi bombi ukiri mwiza nk’uko wahoze, cyane ko mu mezi ashize Drake yigeze kunenga DJ Khaled mu ndirimbo ye “Make Them Pay”, iri kuri alubumu yitwa “Iceman.”

Muri iyo ndirimbo, Drake yavuze ku mubano we na Khaled ndetse anagaruka ku buryo DJ Khaled, ufite inkomoko ya Palestine, atagaragaje ku mugaragaro icyo atekereza ku kibazo cya Palestine nk’uko bamwe babyifuzaga.

Nyuma yaho, ubwo umunyamakuru yabwiraga DJ Khaled ati: vuga rimwe “ubwinjyenjye kuri Palestine,  uyu muhanzi yasubije ati: “Amahoro n’urukundo kuri mwese.” 

Nubwo bombi bamaze imyaka bakorana kandi bakagaragara bashyigikirana, kugeza ubu nta kimenyetso gihamya ko bongeye kugirana umubano wa hafi nk’uwo bari bafitanye mbere.

Ibi byatumye abakunzi b’umuziki bibaza niba Drake na DJ Khaled bazongera kuba inshuti cyangwa bagasubirana umubano wabo wa kera.

CEDRIC KWIZERA
Author: CEDRIC KWIZERA

spot_img
spot_img

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles