16 C
Kigali
Monday, October 12, 2026

Miss Vanessa Yise abagabo inyamanswa zigomba kurindwa abana babakobwa

spot_img

Miss Vanessa Raissa Uwase wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2015, akaba yaramamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Her Majesty Vanessa, yatangaje ubutumwa bukakaye cyane aho yavugaga ko abagabo bose ari inyamaswa bityo abana b’abakobwa nabo bakwiye gutangira kwigishwa kuba inyamaswa mbi kurusha abagabo.

Uyu mubyeyi uheruka kwibaruka, yifashishije Instagram ye avuga ko abagabo ari abantu babi cyane kandi ko umukobwa akwiye kurindwa iyi Si mu gihe cyose ikirimo abagabo.

Agaragaza ko abagore ari abantu beza kandi ko batandukanye kure n’abagabo kandi ko abagore bakwiye kuva hasi bose kuko hari ushobora gutekereza ko bitaba ku mwana we nyamara bikarangira bimubayeho.

Ubwo butumwa yanditse bugira buti: “Niba ufite umukobwa muri iyi si irimo ibibazo byinshi, ikintu cy’ingenzi ushobora gukora kugira ngo umurinde muri iki gihe ni ukumwigisha hakiri kare uburyo bwo kwirwanaho. Bashyire mu myitozo yo kwirwanaho (martial arts), mu buryo bwose bushoboka.

Isi irimo abagabo ifite ibyago byinshi. Ni yo mpamvu dukwiye kwigisha abakobwa bacu uburyo bwo kwirinda no kwirwanaho imbere y’izo nyamaswa. Nta muntu ujya atekereza ko byabaho ku mwana we kugeza igihe bibaye.

Umukobwa ntiyabona umutekano wuzuye ari kumwe n’umugabo, yaba ari umuvandimwe we, se, marume, mubyara we, inshuti y’umuryango, n’abandi batandukanye. Umugabo ni umugabo, kandi hari itandukaniro riri hagati yabo n’abagore.

Umunsi umugore azasobanukirwa neza ibi, ni wo munsi azabasha kurinda neza abakobwa be. Ni yo mpamvu kwiga kwirwanaho ari ingenzi cyane! Reka twigishe abakobwa bacu uburyo bakwiye kuba babi cyane kurusha abagabo.”

Mbere y’uko yandika ubwo butumwa, yari yabaje gusangiza (share) abamukurikirana ubundi butumwa bw’abagabo bagiye bahemukira abagore. Avuga ati: “Sinanga abagabo ariko…

Miss Vanessa yashyize hanze ubutumwa burebure busaba ko abana b’abakobwa batozwa kwirinda hakiri kare

CEDRIC KWIZERA
Author: CEDRIC KWIZERA

spot_img
spot_img

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles